May 20, 2026

Sobanukirwa n’uburyo bwo kumesa bitewe n’ubwoko bw’imyenda

0
kumesa

Bamwe mu bantu batuye kuri iyi si , bazi ko kumesa ari ukubikora uko ushoboye nyamara burya habaho amabwiriza agena uburyo bwo kumesa imyenda,buri mwenda ukameswa hakurikijwe uburyo uteye n’ibyo ukozemo ndetse n’uburyo wanduye kuko ushobora kumesa umwenda ukawangiza kubera kuwumesa nabi kubera kutabimenya.

Dore amwe muri ayo mabwiriza

&. Umwenda ukoze mu gitambaro cya Jinkisi si byiza kuwumesa kenshi ahubwo urawuhanagura mu gihe bibaye ngombwa ubona wanduye,kuko ubusanzwe bene iyi myenda ya Jinkisi ( jeans),igomba kumeswa nibura nyuma y’inshuro 5, wambarwa kandi ukamenya ko utayimesesha amazi ashyushye,ukirinda no kuyanika ku zuba mu rwego rwo kuyirinda gucuyuka.

&. Imyenda ya simirikwire cyangwa (simili-cuir)igomba kumeseshwa intoki gusa ukirinda gukoresha imashini zimesa , kuko bene iyi myenda irahanagurwa si byiza kuyivuguta,ukanibuka  no kuyanika ku kazuba gacyeya.

&. Imyenda y’imipira,igomba kumeseshwa amazi akonje gusa kuko si byiza kuyimesesha ashyushye kuko atuma ikweduka.

&. Kumesa imyenda y’ubudodo yo ishobora kumeswa n’imashini cyangwa intoki kandi ugakoresha isabuni nyinshi,ugakoresha amazi ashyushye cyangwa akonje,naho mu kuyanika ukayishyira ku zuba ryinshi cyane kugira ngo yume.

&. Naho imyenda ivamo irangi  ntigomba kumeswa kenshi ahubwo ni rimwe na rimwe kandi buri mwenda ukameswa ukwawo,ukirinda kuwuvuguta cyane cyangwa kuwukamura,naho kuwanika ukajya ahatari izuba rikaze kuko bene iyi myenda icuyuka vuba.

&. Kumesa imyenda ifite ibizinga,ubanza gukuraho ibizinga mbere yo kuyishyira mu mazi,ukoresheje ‘’Baking soda’’ikoreshwa mu koza ibyombo no guhanagura ingese,cyangwa ugakoresha ikindi cyose uzi kivanaho ibizinga,maze ukabona kuyimesa.

Muri rusange uru rubuga rwa wikhow dukesha iyi nkuru ruvuga ko imyenda yose umaze kumesa itagomba gukamurwa ahubwo uyireka ikivanamo amazi mu gihe uyanitse ko aribwo buryo bwiza butangiza imyenda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *