April 27, 2026

Urubanza rwa DC Clemant rukomeje gukurura amatsiko

0
Dc Clema

Urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement rukomeje gukurura amatsiko menshi mu ruhando rw’abakurikirana iby’amategeko n’itangazamakuru, nyuma y’uko yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aregwa ibyaha bikomeye birimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita no gukomeretsa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha.

Mu iburanisha, hagaragajwe ko ku wa 27 Werurwe 2026, abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole bagiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uruhushya rwo gusana inzu ye. Aho bageze basanze aho gusana, hari kubakwa inyubako nshya y’ibyumba bine by’amashuri, ariko nta ruhushya rwayo rwari ruhari. Ibyo byatumye bagira inama yo guhagarika ibikorwa no kubahiriza amategeko.

Icyakora, ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo ubuyobozi bwagarukaga kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama, bwasanze nta gihindutse, bituma hafatwa icyemezo cyo gusenya iyo nyubako.

Ni muri iyo mvururu, ubushinjacyaha buvuga ko DC Clement yageze aho ibikorwa byaberaga, maze akangurira abaturage kurwanya icyemezo cy’ubuyobozi. Bwanamushinje kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ubutumwa bushobora kubiba urwango n’imvururu mu baturage.

Byongeye, DC Clement aregwa gukubita no gufata ku ijosi umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor, ndetse no kwangiza ibikoresho birimo ikirahure cy’imodoka y’ubuyobozi. Hanavugwa ko yigeze gushishikariza abaturage kwigomeka, no gutera amabuye imodoka z’inzego z’ubuyobozi.

Ku ruhande rwe, DC Clement ntiyahakanye ko habaye amakosa. Yavuze ko yatewe n’umujinya abonye umushinga w’ishuri yari afatanyije na Uragiwenimana usenywa. Yemeje ko koko yafashe umuyobozi mu ijosi, ariko ahakana kwangiza ikirahure cy’imodoka nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Mu ijwi rituje ariko ryuzuye impungenge, yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze, agaragaza ko afite umuryango ukeneye ubufasha, harimo impanga z’amezi arindwi n’umugore urwaye. Yanemeye gutanga ingwate y’inzu afite mu Busanza ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw, nk’uburyo bwo kwizeza ko atazacika ubutabera.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibimenyetso bukesha iperereza bigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, busaba ko yakomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe dosiye ikirimo gukorwaho.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruracyari gusuzuma ibisabwa n’impande zombi, mu gihe icyemezo cyarwo gitegerejwe mu minsi iri imbere. Hagati aho, uru rubanza rukomeje gukurura amatsiko menshi, bamwe bakurikirana uko ruzasozwa, abandi bakibaza ingaruka zarwo ku mwuga w’itangazamakuru n’imibanire hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *