Abanyamakuru basabwe kubakira inkuru ku kuri
Mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd, yahawe bamwe mu banyamakuru bakora ku nkuru zirebana n’ibyaha, umufashamyumvire Jean Baptiste Micomyiza ,yabasabye gukurikiza amahame y’umwuga kugira ngo inkuru bakora zibe zifite ireme, zizewe kandi zifashe abaturage gusobanukirwa n’amategeko.
Jeana Baptiste yavuze ko inkuru z’umwuga zigomba gushingira ku bimenyetso n’amakuru y’ukuri (facts), aho umunyamakuru atagomba kugira ibyo yongeramo cyangwa ngo agire ibyo akuramo mu byo yabwiwe, cyangwa ngo ashyiremo amarangamutima ,kuko bishobora gutuma abaturage bayasobanukirwa nabi.
Yanavuze kandi ko amakuru ashyirwa mu nkuru agomba kuba ari yo kandi yagenzuwe neza. Yibukije abanyamakuru ko badakwiye gushingira gusa ku makuru babwiwe ko ahubwo bagomba gukora ubushakashatsi no kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza.

Yanasobanuye ko umunyamakuru mwiza agomba gusobanukirwa amagambo n’imvugo akoresha, uburyo yandika inkuru, imiterere yazo (structure), imvugo (tone) n’ururimi (language) akoresha, kuko bigira uruhare mu buryo ubutumwa bwakirwa n’abasomyi cyangwa ababukurikira .
Uyu mufashamyumvire yasabye abanyamakuru kwirinda gukora inkuru z’ubuvugizi zikaba inkuru gusa zisanzwe, kuko bituma bazishyiramo amarangamutima kandi bitemewe ko umunyamakuru hari aho agomba kubogamira .
Yasobanuye ko iyo inkuru ifite intego yo kunganira cyangwa kuvuganira umuntu cyangwa itsinda runaka, igomba gushyirwa mu cyiciro gikwiye aho kuyita inkuru y’ubuvugizi wenda ikaza yitwa iy’ubuzima mu gihe uwayikorewe aba yari akeneye ubufasha bwo kwivuza nta bushobozi agakorerwa inkuru imufasha kuva mu kibazo cyamuniniye kukikuramo..
Ku bijyanye n’amakosa, JB yashimangiye ko umunyamakuru yirinda amakosa mu gihe yabayeho atagomba gutinya kuyemera ko yayakoze. Yavuze ko kuyamenya no gusaba imbabazi igihe bibaye ngombwa biri mu ndangagaciro z’umwuga w’itangazamakuru kandi bifasha kubaka icyizere hagati y’itangazamakuru n’abaturage.
Yibanze kandi ku kurinda icyubahiro n’uburenganzira bw’abahohotewe cyangwa abandi bose bavugwa mu nkuru, asaba abanyamakuru kububahiriza uburenganzira bwabo uko byagenda kose.
Yagize ati:
” Umunyamakuru agomba gukoresha amagambo yubaha ikiremwamuntu kandi akirinda imvugo isuzugura cyangwa itesha umuntu agaciro , kuko n’umunyacyaha aba ari umuntu “.
Yagaragaje ko uburyo itangazamakuru ritangaza amakuru bushobora gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko no gukumira ibyaha, bityo gukora ibyaha ntibihinduke icyorezo muri sosiyete.
Aha yatanze urugero aho yavuze ko icyaha gikozwe n’umukire kigomba kwitwa icyaha uko bikwiye nk’uko bimeze mu gihe gikozwe n’umukene, hamwe ntibyitwe ikosa ngo ahandi byitwe icyaha bitewe n’uwagikoze cyangwa aho cyakorewe.
Mu gusoza ,Jean Baptiste yasobanuriye abanyamakuru ko ari ngombwa ko iyo havuzwe icyaha runaka, umunyamakuru agomba kugenzura icyo inzego zibishinzwe, zirimo Polisi n’izindi bireba zibivugaho mbere yo gutangaza amakuru, aboneraho no kwibutsa ko badakwiye kwishingikiriza ku byo bumvise gusa cyangwa biboneye, kuko n’ukekwaho icyaha aba afite uburenganzira bugomba kubahirizwa kugeza igihe amategeko afatiye umwanzuro ku byaha ibyo aribyo byose yaba yakoze.

