Umuhinzi w’urusenda yiteguye kugeza ku Bushinwa toni 1,500 z’urusenda ku mwaka
Mu Rwanda ubuhinzi bw’urusenda bukomeje kwaguka, butezwa imbere n’imiyoborere myiza y ‘Igihugu ndetse n’isoko mpuzamahanga rikomeje gukura, cyane cyane mu Bushinwa no mu Buhinde.
Mu bahinga urusenda uwitwa Uwizeyimana Herman, impuguke ifite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’isano y’ibinyabuzima n’ibidukikije (Ecology), yakuye muri Kaminuza ya Siyansi y’u Bushinwa.
Uyu muntu witwa Uwizeyimana ,ni Umuyobozi w’Ikigo Fisher Global Ltd, gikora ubuhinzi bw’urusenda rutukura, ibigori na Soya. Iki kigo kandi gitunganya urusenda rwoherezwa mu mahanga, kikagira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo byo kubika no kumisha umusaruro, ndetse kikaba gikora n’imirimo y’ubwubatsi muri rusange.
Ikigo cya Fisher Global Ltd gifite ibikorwa bimaze kugera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, birimo Rwamagana ahari icyicaro gikuru, Ndera na Rusororo mu Karere ka Gasabo, ndetse na Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Ngoma, Kirehe, Huye, Nyamagabe, Rulindo na Gakenke.
Uyu muhinzi Uwizeyimana avuga ko urusenda rufite uruhare mu gushimangira umubano w’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, cyane cyane kuva mu 2021 ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza urusenda rwumishijwe muri icyo gihugu. Yagize ati :
“Iyo abantu bavuze ku rusenda, bahita batekereza ku Bushinwa. Buri wese azi ko isoko ryacu ari u Bushinwa kandi tumaze kugira abahinzi benshi bahinga urusenda.”
Mu myaka itatu ishize, ikigo ayoboye cyagiye cyohereza mu mahanga hagati ya toni 200 na 300 z’urusenda buri mwaka.
Ubu Uwizeyimana afite icyizere ko politiki nshya y’u Bushinwa ikuraho imbogamizi mu bucuruzi izamufasha kugera ku ntego yo kohereza toni 1,500 z’urusenda buri mwaka.
Guhera mu Ukuboza 2024, u Bushinwa bwakuriyeho imbogamizi mu bucuruzi ibihugu byose bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu by’Afurika byungukiye kuri iyi politiki nshya yiswe zero-tariff.
Uretse iyi politiki, u Bushinwa bwashyizeho n’izindi ngamba zigamije guhindura no kwagura isoko ryabwo ry’ibiribwa, ibintu bitanga amahirwe ku bihugu bitandukanye bya Afurika. Izi gahunda kandi zishyigikira ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ku Rwanda by’umwihariko, hari amahirwe yo kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga abera mu Bushinwa, guhuza ibicuruzwa by’u Rwanda n’amasoko yo mu Bushinwa no ku Isi, ndetse no gusinyana amasezerano y’ubukungu agamije kubaka ubutwererane burambye.
U Bushinwa bukomeje kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye bya Afurika, hagamijwe ko inyungu z’ubufatanye hagati y’impande zombi zikomeza kugera ku baturage.
Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ubutwererane w’u Bushinwa yagiriye uruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuva ku wa 5 kugeza ku wa 11 Mutarama 2025.
Muri urwo ruzinduko, yasuye Repubulika ya Congo Brazzaville, Chad na Nigeria. Uru ni uruzinduko rwabaye mu gihe uyu muyobozi yari amaze imyaka 35 akurikiranya ahitamo Afurika nk’umugabane wa mbere asura mu ngendo akorera mu mahanga buri mwaka.
Wang, umwe mu banyamuryango ba Komite y’Ishyaka riri ku Butegetsi, yashimye umuco w’igihe kirekire ndetse n’umurage wihariye wa dipolomasi y’u Bushinwa ushingiye ku guteza imbere ubushuti burambye hagati y’u Bushinwa na Afurika.
Igihe kinini gishize , u Bushinwa bwagiye bushyigikira iterambere rya Afurika mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, inganda, guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere no kubaka ubushobozi.
Ubu bufatanye bugamije gutanga inyungu ku baturage ba Afurika n’u Bushinwa, mu gihe abahinzi nka Uwizeyimana Herman bakomeje gushaka uko bakongerera umusaruro wabo isoko ku rwego mpuzamahanga.
Alice Ingabire

