Mu minsi itanu ibyoherejwe mu mahanga byageze kuri toni 9,946
Ikigo cya NAEB cyatangajwe imibare igaragaza ko mu gihe cy’iminsi itanu, u Rwanda rwohereje ku masoko yo hanze ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bigera kuri toni 9,946.
Muri ibyo bicuruzwa harimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibindi bihingwa bitandukanye ndetse n’amatungo n’ibiyakomokaho.
Mu bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, hatanzwe umusaruro ungana na toni 7,846, ufite agaciro ka miliyari 7.6 Frw.
Iki kigo kigaragaza ko ibikomoka ku byoherejwe mu mahanga mu minsi itanu byageze kuri toni 9,946 n’ubworozi byoherejwe muri icyo gihe byerekejwe cyane ku masoko yo muri Bangladesh, Oman ndetse no mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Kimwe mu bicuruzwa byagize uruhare runini muri ibyo byoherejwe ni ikawa , aho toni 383 zayo zoherejwe mu mahanga zikagira agaciro ka miliyari 3.4 Frw. Icyayi cyo cyoherejwe ku rugero rwa toni 825, gifite agaciro ka miliyari 3.3 Frw.
Ni mu gihe ku bijyanye n’imboga, NAEB igaragaza ko u Rwanda rwohereje toni 312, zikaba zarinjije miliyoni 522 Frw. Imbuto zo zoherejwe ku rugero rwa toni 323, zinjiza miliyoni 326 Frw.
Naho indabo zo ziri mu bicuruzwa byagejejwe ku masoko mpuzamahanga. Toni 14 z’indabo zoherejwe hanze zifite agaciro ka miliyoni 114 Frw.
Ibyerekeranye n’amatungo byo n’ibiyakomokaho, hagiye hanze toni 243, zifite agaciro ka miliyoni 399 Frw.
Muri rusange, ibyinshi mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda byoherejwe ku masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi, muri Aziya ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.
Alice Ingabire

