Abitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru barasaba ahantu hagutse ho gukorera.
Abacuruzi n’abikorera bitabiriye imurikagurisha ku rwego rwIntara yAmajyaruguru, riri kubera kuri sitade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, bavuga ko ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byabo, kwagura amasoko no kungurana ubumenyi na bagenzi babo.
Aba ni bamwe mu bacuruzi n’abikorera, bavuga ko imurikagurisha ribafasha kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi batanga, ndetse bakagira amahirwe yo kwigira ku bandi kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.
Manishimwe Clement umunyeshuri wo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR CAFF) ni umwe mu baryitabiriye yagize ati :
” Nk’uko kaminuza yacu ari iy’ubuhinzi, dufite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuhinzi, twikoreye imishinga ku giti cyacu kandi dufite icyerekezo cyo kubibyaza umusaruro ubwacu ,ndentse no guha akazi abandi. Mu byo dukora, dufite ifumbire dukora mu musatsi, tuboza imisatsi ikabyara ifumbire, tukagira ubworozi bw’amafi buteye imbere, aho tworora amafi hafi yaho tukahatera imboga umwanda uvuye mu biryo by’amafi bigafumbira zamboga, tukagira ubworozi bw’inzuki buteye imbere n’imitiba ya kijyambere ,ishobora gutanga ibiro 15 hatitawe ko imvura yaguye cyangwa itaguye.”.
Yakomeje avuga ko bakagira na firigo ishobora gukonjesha, ikoresha imirasire y’izuba ndetse n’amakara ,izamuramo amazi mo imbere, bakanagira uburyo bwo kuhira imyaka mu buryo buteye imbere,.
Yarongeye ati :” Dufite amamashini agezweho ahura ibishyimbo, tukagira imashini yumisha imyaka. Twaje ahangaha kugira ngo tubashe gushaka isoko ry’abantu babikeneye, tuganire n’abahinzi bitabiriye imurikagurisha , twumve ese n’ibiki bakeneye, twumve n’ibitekerezo batwungura, ku buryo tuzasohoka imishinga yacu ari myiza cyane ikazahita ishyirwa mu bikorwa ariko dukeneye ahantu hanini hagutse.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugerwenayo Theoneste, yasabye ubuyobozi kubashakira ahantu hagutse ho gukorera imurikagurisha, avuga ko ubuto bw’ahakorerwa butuma hari abifuza kwitabira ariko ntibakirwe.
Yagize ati :”Turifuza ko ubuyobozi bwadushakira ahantu hagutse, kuko ahakorerwa ubu ari hato, bigatuma hari abifuza kwitabira imurikagurisha ariko ntibabone aho bamurikira.
Yakomeje avugako, imurikagurisha rya 2026 ririmo udushya dutanndukanye aritwo, dushingiye kuba ryitabiriwe n’ibigo bya kaminuza bitandukanye, kandi bigenda bishyira hanze ubushakashatsi bukemura ibibazo by’abaturage, hari inganda zivuka hirya no hino mu turere mu Ntara yabo nazo ni umwanya wo gushyira hanze ibikorwa bishya byazo. Akandi gashya ni uko abantu batuye intara bari kwibaruza ku ndangamuntu korana buhanga n’ibindi. Ari nayo mpamvu abaturage basabwa kwitabira imurikagurisha ririkubera mu karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane.
Guverineri wIntara yAmajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko imurikagurisha ritagomba gufatwa nk’urubuga rwo kumurika ibicuruzwa gusa, ahubwo ko ari n’amahirwe yo kwagura amasoko, kongera umusaruro no kuwongerera agaciro.
Yanavuze ko asaba abikorera kurushaho kwegera urubyiruko, mu gihe na rwo rwasabwe guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byarwo.
Yagize ati :
” Imurikagurisha ntabwo ari ukugurisha gusa, harimo no guhura n’abandi bakamenya ibitekerezo bihari, bakamenya ibikorerwa ahandi, kandi bakavanamo ibitekerezo nabyo bituma ibyo bakora barushaho kubikora neza ariko bakamenya n’amasoko ari ahandi, amahirwe ari ahandi ari mu Gihugu imbere, no hanze yacyo. Ubwo rero nibyo nasabaga abamurika muri iri murikagurisha ryacu ryIntara, ko waba n’umwanya wo kumenya n”ibikorerwa ahandi, kungurana ibitekerezo, ariko no gushaka amakuru ku masoko n’ibindi bishya nabo batuzanira mu Ntara yAmajyaruguru.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 145, barimo abanyamahanga batandatu, rikaba ryaratangiye tariki ya 19 Kanama 2026, rikazasoza tariki ya 2 Nzeri 2026.
Ni mu gihe abaryitabiriye bafite amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo no gushaka amasoko mashya
amahumbezinews.com.





