Ubuhinzi bw’u Rwanda bwazamutse uuva kuri miliyoni 893$ kugera kuri miliyari 1$
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi ,NAEB ,cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ibicuruzwa byoherezwa mu manga bikomoka ku buhinzi , byinjirije igihugu miliyari 1.1 z’Amadolari ya Amerika. Ibi bihingwa bikaba bikomeje kugira uruhare runini mu kuzamura amafaranga u Rwanda rwinjiza avuye ku masoko mpuzamahanga.
Aya mafaranga yiyongereye ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ubwo ibyoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi byari byinjije miliyoni 893 z’Amadolari. Ibi bivuze ko habayeho izamuka rya 24.3%, rikaba ari na ryo ryatumye uwo mwaka uba uw’ingenzi mu mateka y’ibyoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi mu Rwanda.
Iki kigo cyitwa NAEB gisobanura ko iri zamuka ryatewe n’ingamba zitandukanye zigamije kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa by’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga. Muri zo harimo kunoza ibikorwa remezo bifasha mu gutegura no kohereza umusaruro hanze, gukomeza gukurikirana ibicuruzwa kuva bikiri ku musaruro kugeza bigeze ku isoko, ndetse no gukaza igenzura ry’ubuziranenge.
NAEB kandi yakomeje gushyira imbaraga mu gushaka amasoko mashya no kwagura ayari asanzwe ahari, mu gihe ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byakomeje kumenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga. Guhuza abohereza ibicuruzwa hanze n’abaguzi bo mu mahanga, kunoza uburyo bwo gutwara no kubika umusaruro ndetse no gukoresha ikoranabuhanga na byo biri mu byafashije uru rwego gutera imbere.
Iki kigo kandi kigaragaza ko kongera umusaruro w’abahinzi no guteza imbere udushya mu buhinzi byagize uruhare muri iri zamuka. Mu bikorwa byagarutsweho harimo amarushanwa ya Best of Rwanda National Specialty Coffee Competition, agamije guteza imbere ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda no kuyifasha kumenyekana no guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Kongera amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga ntibifitiye akamaro ubukungu bw’igihugu gusa. NAEB ivuga ko iri zamuka rifite n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abahinzi, kongera amahirwe y’akazi no gutuma umusaruro ukomoka ku buhinzi uhabwa agaciro karushijeho ku masoko.
Iri zamuka kandi rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere kongera umusaruro w’ubuhinzi ushobora guhangana ku masoko mpuzamahanga, kunoza ubuziranenge no kongera umubare w’ibicuruzwa byoherezwa hanze.
Mu gihe kiri imbere, NAEB ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuziranenge bw’ibicuruzwa, guhuza abahinzi n’abaguzi mpuzamahanga ndetse no kongera ubushobozi bw’abakora mu ruhererekane rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga. Ibi bigamije gukomeza kuzamura amafaranga igihugu gikesha ubuhinzi no kwagura uruhare rw’uru rwego mu bukungu bw’u Rwanda.
Alice Ingabire

