Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta ntibazahabwa amahirwe yo kubisubiramo
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1,097 bo mu Turere 27 bagaragayeho gukopera mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 batazemererwa kongera gukora ibyo bizamini.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi yashyiraga ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko aba banyeshuri bakopeye ibizamini, anasobanura ko iki gikorwa kidakwiye gufatwa nk’ikintu cyatuma umunyeshuri ahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ikizamini.
Mu ijambo rye yagize ati:”Ntabwo rero dushaka ko biba umuco ko umuntu azajya agenda agakopera cyangwa agakopeza, ngo acyekeko azongera akore ikindi kizamini. Ntabwo ariko bizagenda”.
Abatsinze ibizamini barenga 94%
Muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri 108.732 ni bo bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu gihe 108.406 ari bo babikoze.
Muri bo, abageze ku manota angana na nibura 50%, ari na bo bafatwa nk’abatsinze, bangana na 94,33%.
Ku bijyanye n’itandukaniro mu mitsindire, abakobwa batsinze ku kigero cya 93%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 95,9%.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ugereranyije n’umwaka ushize, umusaruro w’uyu mwaka w’ibizamini ari mwiza. Yagaragaje ko ibi bifitanye isano n’imbaraga zashyizwe mu gufasha abanyeshuri binyuze muri gahunda zitandukanye.
N’ubwo hakigaragara ikinyuranyo mu mitsindire y’abakobwa n’abahungu, Minisitiri yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, cyane cyane ko umubare w’abakobwa batsinze wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Uko abanyeshuri batsinze mu mashami atandukanye
Mu burezi rusange abanyeshuri 56.516 ni bo biyandikishije, muri bo 56.330 bakora ibizamini, abatsinze bangana na 94,18%.
Muri Siyansi (Science), hiyandikishije abanyeshuri 36.938, muri bo 34.673 bakora ibizamini, batsinda ku kigero cya 93,87%.
Mu ndimi hiyandikishije 9.435, hakora ibizamini 8.832, abatsinze baba 93,61%.
Mu bumenyamuntu, abanyeshuri 9.957 ni bo biyandikishije, mu gihe 9.545 bakoze ibizamini. Abatsinze bangana na 95,86%.
Naho mu mashami ya tekiniki n’ubumenyi ngiro , abanyeshuri 42.793 ni bo bakoze ibizamini bya Leta, abatsinze ni 94,55%.
Mu masomo mbonezamwuga ho, hiyandikishije abanyeshuri 9.324, muri bo 9.283 bakora ibizamini, batsinda ku kigero cya 94,28%.
Mu banyeshuri 633 bigaga ubuforomo , umwe gusa ni we watsinzwe.
Ni mu gihe abigaga muri TTC, abari 4.601 batsinze ku kigero cya 99,88%.
Naho mu icungamutungo ho abanyeshuri 4.601 ni bo biyandikishije, muri bo 4.076 baratsinze.

