Gasabo: Abagabo 5 biyitaga abakozi ba REG bafashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi
Polise y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batanu bakekwagaho kwangiza no kwiba insinga z’amashanyarazi biyita abakozi ba REG( Ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu ) mu Murenge wa Jali ubarizwa mu karere ka Gasabo .
Aba bagabo bafashwe mu gihe abaturage bo mu Murenge wa Jali bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’abantu biba cyangwa bagaca insinga z’amashanyarazi, bigatuma ingo ndetse n’ibice bitandukanye by’uwo Murenge bimara igihe bidafite umuriro.
Polisi ivuga ko iki kibazo yagihagurukiye, maze hagati ya tariki ya 21 Kanama na 9 Nzeri 2026, hafatwa abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Aba bakekwa bazwi ku izina ry’“Abahigi”, bakaba bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi no kwangiza ibikorwa remezo bakata insinga zitwara umuriro mu ngo z’abaturage.
Biyitaga abakozi ba REG
Polisi ivuga ko bamwe mu bafashwe batangaje ko bigeze kuba abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, ndetse ko bakoreshaga imyambaro n’ibikoresho bisa n’iby’abakozi b’icyo kigo kugira ngo babashe kwizeza abaturage ko bari mu bikorwa byo gusana cyangwa gushyira umuriro ku baturage.
Mu bikoresho bafatanwe harimo imyambaro ya REG, amapense, inkweto, cash power, imikandara ikoreshwa mu kurira amapoto, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Polisi ivuga ko ibyo bikoresho byibwaga ku mapoto y’amashanyarazi, nyuma aba bakekwaho kwiyitirira abakozi ba REG bakabeshya abaturage ko bari mu bikorwa byo kubagezaho cyangwa gusana umuriro.
Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yafashije Polisi gutahura no gufata aba bantu.
Yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga, cyane cyane ku bantu bazamuka ku mapoto bavuga ko ari abakozi ba REG.
Ati abaturage nibabona abantu nk’abo bagomba guhita batanga amakuru kuri Polisi, kuko ibikorwa byo kwiba no guca insinga bishobora gutuma abaturage babura umuriro, ndetse bikaba byanatanga icyuho cy’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano mu gace kamaze kubura amashanyarazi.
Polisi kandi yibukije abaturage kwirinda abantu babaka amafaranga babizeza kubagezaho umuriro ku giciro gito, kuko na bo bashobora kuba abatekamutwe bagamije kubambura amafaranga.
Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi bibwe na bo baraburirwa

Polisi y’u Rwanda yanihanangirije abiba cyangwa bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, ivuga ko ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihanganirwa kuko bibangamira iterambere ry’igihugu ndetse bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Abacuruzi bagura ibikoresho by’amashanyarazi bikekwa kuba byaribwe na bo baraburirwa.
Polisi ivuga ko umuntu uzasanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atabasha kugaragaza aho yabikuye ashobora gufatwa nk’uwabigizemo uruhare, akabihanirwa.
Itegeko riteganya igifungo n’ihazabu
Ingingo ya 182 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wangiza ku bw’inabi, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ibikorwa birimo inyubako, iteme, urugomero, imiyoboro y’amazi, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho by’itumanaho n’iby’ingufu z’amashanyarazi, iyo bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kwangiza cyangwa kwiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bihagarikwe kandi serivisi z’amashanyarazi zikomeze kugera ku baturage nta nkomyi.

