Don Bosco TVET igiye guhindura uburezi bw’imyuga mu Rwanda inatange amahirwe y’umurimo ku rubyiruko
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 mu kigo cya Don Bosco TVET habereye umuhango wo kumurika bwa mbere ku mugaragaro, sisitemu ya QMS(Quality Management System) izazamura ireme ry’uburezi bw’imyuga mu bigo by’abaseriziyane ku isi hose nk’uko byari mu nshingano za Don Bosco ,harimo kuzamura ireme ry’uburezi cyane cyane bw’imyuga n’iyogezabutumwa.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro , amashuri ya Don Bosco TVET yatangiye gukoresha Quality Management System (QMS) ihuje n’amabwiriza mpuzamahanga , hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bw’imyuga ndetse n’ubushobozi mu banyeshuri basoza aya mashuri ku isoko ry’umurimo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru , Padiri Innocent Gatete ushinzwe imiyoborere myiza n’iterambere mu mashuri ya Don Bosco yasobanuye ko QMS atari inyandiko gusa ahubwo ari gahunda nshya yo kuvugurura , gukurikirana no gusuzuma imitangire y’uburezi.Yagize ati :
‘’Twabonye ko tudashobora kuguma gutanga ubumenyi gusa tutarebye ibihe tugezemo ,tubona ko tugomba gukora ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ariyo mpamvu ya QMS izadufasha kubona umunyeshuri nk’umusaruro wujuje ubuziranenge’’.
Ibyo QMS izafasha amashuri ya TVET
Padiri Gatete yasobanuye ko QMS izafasha amashuri ya Don Bosco mu kunoza imyigishirize n’imyigire ku bipimo bifite ireme,gukurikirana imikorere y’abarimu n’abayobozi mu mucyo, ahari intege nke hakamenyekana maze hakongerwa imbaraga ndetse no kongera icyizere cy’abakoresha (employeur).

Uyu muyobozi w’abasareziyane mu Rwanda Gatete Innocent , yavuze kandi ko iyi QMS izatuma umunyeshuri aza ku isonga mu gutegura amasomo ye atari ukuyiga gusa , mu gusuzuma ireme ryayo ndetse no mu kumutegura ku isoko ry’umurimo mu gihe azaba ari mu kazi akayashyira mu bikorwa .Yarongeye ati :
‘’Iyo umunyeshuri arangije kwiga hano agomba kuba yashobora guhita yinjira mu kazi atongeye guhugurwa, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ya QMS’’.
Iyi gahunda ya QMS ihuje na politike y’igihugu yo guteza imbere TVET nk’inzira yihuse yo guhanga imirimo mishya ndetse bo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, ikaba ariyo ntego ya Don Bosco ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, bakaba bayigiraho bigatuma igihugu kigira abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’iterambere ry’igihe kigezweho kandi bakozwe kinyamwuga.
Mu Rwanda abaseriziyane batangije ishuri ry’imyuga mu mwaka wa 1954, itangirira kuri saint Famille, iza kwimurirwa Kicukiro muri 1959-1960 . Bakaba bamaze gutanga impamyabumenyi za A2 zigera hagati ya 1000 na 2000. Abaseriziyane bavuga ko aribo bonyine bafite imyigishirize y’imyuga itandukanye mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Gatete , muri Afrika ikiciro kikaba kiri I Nairobi. Bakaba bafite TVET 3 ( Kigali , Muhazi na Huye) ndetse hakaba hateganywa no kuzongerwaho izindi.
Ingabire Alice

