Musanze: Umugezi wa Rwebeya watunganyijwe nyuma y’uko amazi yawo yangizaga amazu n’imirima
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bakoze umuganda wo gutunganya no kubungabunga umugezi wa Rwebeya, ahanagaragajwe ibibazo byaterwaga n’amazi yawo, cyane cyane mu gihe cy’imvura n’igihe amazi amanuka aturutse mu Birunga.
Uyu muganda wabaye ku wa 26 Nzeri 2026, uhuriza hamwe abaturage, inzego zitandukanye n’urubyiruko, hibandwa ku bikorwa byo gutunganya no kurengera umugezi wa Rwebeya, ndetse no ku bukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Abaturage bavuga ko amazi ava mu Birunga yagiye atuma umugezi wa Rwebeya wuzura, rimwe na rimwe akangiza amazu n’imirima ndetse akabangamira abanyeshuri n’abandi baturage bashaka kuwambuka.
Mukamana Angelique, umwe mu baturage bitabiriye umuganda, yashimiye Leta ku ngamba ikomeje gufata mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Twishimiye kuba twakoranye n’abayobozi bacu mu muganda wo gutunganya uyu mugezi wa Rwebeya. Amazi yavaga mu Birunga akuzura umugezi, akangiza amazu y’abaturage ndetse n’imirima yabo. Kuba uyu munsi hakozwe umuganda wo kuwutunganya, bizafasha kugira ngo amazi atazongera kwangiriza abaturage.”
Ntezimana Telesthore na we yavuze ko amazi ava mu Birunga akagera mu mugezi wa Rwebeya, rimwe na rimwe akawuzura ku buryo abanyeshuri bavuye ku ishuri babura uko bawambuka.
Ati: “Abaturage bahaturiye na bo usanga amazi yabasenyeye amazu, akangiza imirima ndetse agatwara abantu n’amatungo. Kuba uyu munsi aha hantu hakozwe ni byiza cyane, kuko bizafasha gukumira iyangirika ry’imitungo y’abaturage.”
Ntezimana yasabye ko harebwa uburyo burambye bwo gutunganya no kubungabunga uyu mugezi, kugira ngo ibikorwa byo kuwurengera bikomeze no mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukumira ibyangizwa n’amazi.
Minisitiri Uwimana yasabye abaturage gukomeza kubungabunga Rwebeya
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Concolée, yashimiye abaturage uruhare bagira mu bikorwa bibakorerwa, abasaba gukomeza gufatanya mu kubaka imiryango itekanye kandi izira amakimbirane.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbashimire ku gikorwa cyiza tumaze gukora cyo gutunganya umugezi wa Rwebeya. Hari ibyo twakoze bishimishije, ariko ikigaragara ni uko bitararangira. Ukwezi gutaha muzabikomezereho kandi mukomeze no kubungabunga uyu mugezi.”
Minisitiri Uwimana yavuze ko uyu muganda wabaye mu gihe cy’Icyumweru cy’Umuryango kiri kwizihizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, cyatangiye ku wa 22 Nzeri 2026 kikazasozwa ku wa 30 Nzeri 2026.
Yagaragaje ko, n’ubwo umuryango nyarwanda umaze gutera imbere, hakiri ibibazo bigomba gukemurwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abana bata amashuri, abana bugarijwe n’imirire mibi, abana baterwa inda, ubuzererezi, kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y’umuryango.
Urubyiruko rwibukijwe kwirinda ibiyobyabwenge

Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muganda, Minisitiri Uwimana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, arwibutsa ko ari amaboko y’igihugu kandi ko rufite uruhare rukomeye mu iterambere ryacyo.
Uyu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri wahurije hamwe inzego zitandukanye n’urubyiruko, hibandwa ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no gutunganya ahangiritse ku mugezi wa Rwebeya.Hanatanzwe ubutumwa bugamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka imiryango itekanye.

amahumbezinews.com

