May 31, 2026

Itegeko ryemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro  no kwivuza badaherekejwe ryatowe

0
abadepite mu nteko

Inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa mbere,watoye itegeko rishya rigenga service z’ubuvuzi mu Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye muri serivise z’ubuvuzi mu gihugu cyacu.

Itegeko ryatowe  ryahuje kandi risimbura amategeko yari asanzwe agenga umurimo w’ubuvuzi hagamijwe kuyajyanisha n’igihe hagamijwe imbogamizi zaterwaga no kuba dufite amategeko menshi , kandi yose avuga ubuvuzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Rwanda Health Dr Yvan  Butera yavuze ko ari intambwe ikomeye yatewe  mu buvuzi kandi ikoranabuhanga mu buvuzi mu Rwanda rikaba rikomeje gutera imbere. Yagize ati :’

‘’Ubu dufite impuguke zishobora gutanga serivise z’ubuvuzi hifashishijwe Ikoranabuhanga ririmo gusuzuma no kuvura umurwayi hifashishijwe iya kure. Uburyo bwo kubika amakuru no gukoresha igihe neza bigabanya abamara igihe kinini kwa muganga bategereje serivise z’ubuvuzi.’’

Yanongeye ati :’’By’umwihariko dukomeje kwakira ubusabe bw’abadusaba serivise zo kwororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu byemejwe ko badashobora kwororoka mu buryo busanzwe. Iri tegeko rishyiraho imirongo y’uburyo izi serivise zizajya zitangwamo  bikanakuraho imbogamizi abajyaga gushaka izi serivise hanze y’igihugu bahuraga na zo’’.

Dr Yvan  Butera

Yanavuze kandi ko iri tegeko rishya ryavuguruye imyaka fatizo yo guhabwa servise z’ubuvuzi umuntu adaherekejwe  arizo guhabwa amakuru no kwigishwa ndetse no guhabwa izindi serivise z’ubuvuzi ,  guhera ku myaka 15 kuzamura.

Itegeko  rigenga serivise z’ubuvuzi ,ntirikuraho cyangwa ngo rivuguruze indangagaciro z’umuco nyarwanda uburere kwigisha no gutoza abato imyitozo mbonezabupfura.

Depite NTEZIMANA J Claude  yabajije ati “Kuki aba bangavu bagomba kuboneza urunyaro kandi bataragera imyaka yemewe y’ubukure ngo babe babasha kwifatira icyemezo?’’

Mu gisubizo yahawe na Dr Yvan yamusubije ko impamvu ari uko nabo bahura n’ibibazo iyo batwaye inda zitateguwe bahura n’ibibazo iyo bagiye kubyara kuko imibiri yabo iba itari yabasha kwakira  gutwita.Yavuze ko ab agera kuri 38% b’abangavu  bahura n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’ibindi bibazo byanatuma bapfa mu gihe cyo kubyara.

Hanasobanuwe kandi ko mu itegeko n° 10/98 ryo ku wa 28/10/1998 rireba ubuzima ,ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n’igihe, kubera iterambere ryihuse mu buvuzi.

Iri tegeko kandi rivuga ko “Umuntu wese afite uburenganzira bwo kugezwaho inyigisho n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, kandi ko ntawe ushobora kuvutswa ubwo burenganzira kubera ivangura iryo ariryo ryose”.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ugejeje ku myaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo, mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ikigaragara ni uko ibi biheza abangavu n’ingimbi babuzwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kuko imyaka y’ubukure mu Rwanda ari 18, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 104 y’Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango.

Iki kigaragara nk’ikibazo kuba abangavu n’ingimbi batabona amakuru mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, ndetse n’uburyo bwo kuboneza urubyaro,  bigatuma ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe bwiyongera.

Depite UWAMARIYA  yagize ati :“Muri iri tegeko rishya twagabanyije imyaka yo kubemerera kubona serivisi z’imyororokere, kuko n’abafite 15 bagiye gutangira kuyihabwa”.

Yavuze ko nta mwihariko uhari  wo guhabwa iyi servisi ku bangavu bashaka kwirinda inda zitateganyijwe, kuko ugejeje imyaka 15 kuzamura azajya ayibona.

Icyo bizamarira abanyarwanda

-Umubare w’abatwaraga inda imburagihe uzagabanuka bityo ubukene  no kutabaha kurera abo wabyaye nabyo bigabanuke ndestse n’abakobwa byananiye kwifata no gukoresha agakingirizo bizabarinda kubyara mu gihe batabyifuza.

Ikitonderwa :Ababyeyi barashishikarizwa kudata inshingano nzabo zo kubuza abana babo kwiroha mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina , nibanayikora bazayikore ikingiye

Mu bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu  bwerekanye ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57.1% bazitewe n’inshuti zabo   7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Abangavu 394 bangana na 57.1% by’abakoreweho ubushakashatsi, batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19.7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7.5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2.9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu mwaka wa  2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17,331, muri 2019  bagera ku 23,622 , noneho muri 2020 ugera kuri 19,701, hanyuma muri 2021 ugera  23,534 naho mu 2023 ugera kuri 19,406.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *