May 31, 2026

 Konsa neza si inshingano z’ umugore gusa

0
agahinja

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’amahanga yose mu kwizihiza icyumweru cyo konsa , rwafashe iminsi 100 y’ubukangurambaga  bwo konsa neza kugirango rurwanye imirire mibi n’igwingira mu bana  , mu ntego rwihaye ko muri NST2 igwingira rizagabanuka kugera kuri 15%. Inzego z’ubuzima zikaba zihamagarira ababyeyi bombi kumva ko konsa atari inshingano y’umugore gusa , ko ahubwo  ari uruhare rw’umuryango wose .

Inzobere mu by’ubuzima ndetse n’imirire  bemeza ko ubufatanye bw’ababyeyi bombi butanga amahirwe y’igihe kirekire.

 NTIMUGURA  Jean Hyves, ni umukozi ukora muri NCDA akaba ashinzwe imirire myiza n’ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi  n’igwingira mu bana batoya.

Avuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi , igwingira ndetse no kugabanya imfu z’abana, atari uruhare rw’umubyeyi w’umugore gusa. Yagize ati :

“Konsa neza si igikorwa kireba umugore gusa, ahubwo n’umugabo biramureba, ndetse n’inzego zitandukanye zaba iza Leta , iz’abikorera imiryango itari iya Leta n’amatorero ndestse na sosiyete tubamo yose, igomba gushyigikira konsa kandi neza.

NTIMUGURA  Jean Hyves, umukozi ukora muri NCDA

.Uyu mugabo kandi yanasobanuye konsa neza icyo aricyo.

Konsa neza ni gute ?

NTIMUGURA J Hyves yagize ati :

“Konsa neza ni uguha umwana ibere kuva ku isaha ya mbere akivuka kuko ayo mashereka  y’umuhondo aba akungahaye ku ntungamubiri akanamufasha kubaka abasirikare mu mubiri we, akonswa nta kindi kintu na kimwe avangiwe kugera amezi atandatu arangiye nta kiribwa cyangwa amazi ari amashereka gusa kugirango umwana akure neza’’

Yanongeyeho ko umubyeyi agomba konsa umwana yakarabye , nta kimurangaje ngo usange aronsa areba no muri terefone, akamwonsa barebana bahuje urugwiro, yirinda kurangarira ibintu ibyo aribyo byose, kandi akamwonsa ibere rimwe kugeza arihumuje, akabona kumushyira ku rindi. Ndetse no mu gihe baba batari kumwe n’umwana ,umubyeyi akaba yakama amashereka akayasiga bakayamuha , aho bayashyira muri bibero y’umwana bakajya bayashyushya mu mazi y’akazuyazi , ariko umwana akageza ku mezi atandatu nta kindi bamuhaye, kandi akamwonsa nibura buri masaha abiri cyangwa atatu yaba na wa mwana usinzira cyane bakamukangura.

Uruhare rw’umubyeyi w’umugabo muri gahunda yo konsa neza

Uyu Hyves yagarutse ku ruhare rw’umugabo mu konsa neza ko agomba kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko iyo umubyeyi ahangayitse atonsa neza mu gihe aba adatekanye cyangwa afite sterese, agashyigikira umugore we kugirango igikorwa kigende neza . yaba agiye  no mu kazi kumufsha kubona ibikoresho  bifasha umubyeyi konsa kuko abakoresha bagiye bshyiraho ibyumba by’aho abayeyi bonkereza aban babo.

Umwana wonse neza aba afite amahirwe menshi yo gukura neza  nta gwingira ribayeho kurusha utaronse neza .Ntarwaragurika  kandi umbiri we uba ufite imbaraga zo guhangana na mikorobe  kurusha utaronse neza   kuko utaronse neza umubiri we nta ntege ugira bishobora kumuviramo urupfu, mu gihe uwonse neza uba umuha amahirwe yo kuramba.

Uko konsa neza bihagaze mu Rwanda

Konsa neza byaragabanutse kubera imyumvire ikiri hasi , ababyeyi ntibaramenya neza akamaro kabyo ko bituma umwana akura neza atagwingiye mu bwenge cyangwa mu gihagararo ndetse n’umubyeyi bigatuma amererwa neza . Ariyo mpamvu y’ubukangurambaga  ko umubyeyi wonsa agomba gushyigikirwa na bose . Abo bakoran . abakoresha abaturanyi abo babana kuko umubyeyi iyo agize ikibazo  icyo aricyo cyose kitamumereye nheza yaba mu migirire cyangwa mu ntekerezo  bishobora kumugiraho ingaruka zo kubura amashereka bityo bikamugiraho ingaruka hamwe nuwo yonsa.

Uko bamwe mu babyeyi bumva uruhare rwabo mu konsa neza.

Juma Abdalah ni umbyeyi ufite abana babiri. Yagize ati :“ kugiramgo umugore abone amashereka ari uko agomba kuba atuje nta makimbirane, yariye neza , yabwiwe neza kugirango uwo mwana uri konswa amashereka amugirire akamaro.

JUMA Abdalah umubyeyi aaba n’umunyamakuru

Yanongeyeho ko kubera akora n’umwuga w’itangazamakuru, agiye gushishikariza abagabo bagenzi be, ko kugirango abana babo bazabeho neza bagire ubwenge bakure neza , bagomba  gufasha abagore babo mu gikorwa cyo konsa neza baharanira kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane kandi ushyize hamwe muri byose.

UJENEZA Donatha ni umwe mu rubyiruko ushobora kubyara akonsa mu minsi iri  imbere . Yagize ati :”Muri aya mahugurwa, namenye ko nta mubyeyi utagira amashereka igihe cyose wabyaye ntagire ibibazo ukonsa neza , ahubwo akanenga n’abaganga bashishikariza ababyeyi bakibyara guha abana bakivuka amata atari byo, ahubwo bagomba kubafsha kubereka uko bonsa neza .Kumenya konsa kandi neza  ni inshingano zanjye , kuko mba ndinze karande y’igwingira mu muryango nyarwanda ‘’.

Ubushakashatsi bwa DHS bw’ubushize buheruka 2019 -2020 bwagaragaje ko igipimo cyo konsa gusa kuva umwana akivuka kugeza ku mezi 6  nta kindi kintu arafata ,  kiri kuri 80,9% kikaba cyaragabanutse muri 2015, kuva icyo gihe 2020 kugeza ubu . Ku bufatanye na OMS, UNICEF , NCDA tukaba turi kuzamura ibikorwa bitandukanye byo guhindura imyumvire binyujijwe ku butumwa bwagenewe buri karere , mu bajyanama b’ubuzima aho bahawe imfashanyigisho  buri muduguidu zisobanura konsa neza, kwa muganga aho babyarira ‘’Josephine KAYUMBA’’.

Josephine KAYUMBA


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *