U Rwanda ruri mu bayoboye isi mu mabuye y’agaciro: Inzira yerekeza ku gutunganya no kubyaza umusaruro ibuye ryose
Kigali – U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ku rwego rwo hejuru, kandi isoko mpuzamahanga rirabizi. Ibi byagarutsweho mu mushyikirano, aho Madam Alice Uwase uhagarariye urwego rushinzwe Mine Peterori na Gaze ,yasobanuye uruhare rukomeye uyu mutungo ugira mu bukungu bw’igihugu n’icyerekezo cy’igihe kirekire.
Yagize ati :’31% bya coltan ikoreshwa ku isi hose ituruka mu Rwanda, bikarushyira ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa kane ku isi. Si ibyo gusa, kuko 22% bya coltan ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga na yo iva mu Rwanda. Ibi, nk’uko yabigaragaje, bigaragaza ko abavuga ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro baba birengagije ukuri, nyamara bakaba bayakoresha buri munsi mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’amatelefone.
Umusanzu ukomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kuba inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda. Mu mwaka ushize wonyine, uru rwego rwatanze akazi ku bantu barenga ibihumbi 92, hatabariwemo indi mirimo ishamikiye ku bucukuzi n’inganda zijyanye na bwo.
Mu rwego rw’imari ya Leta, ubucukuzi bw’amabuye bwinjije imisoro irenga miliyari 129 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe uturere ducukurwamo amabuye nka Gakenke na Rutsiro twagaragayemo iterambere ry’ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amavomero y’amazi n’ibindi by’ingenzi ku mibereho y’abaturage.
Gucukura si ugusarura: Gukoresha agaciro k’ibuye ryose
Madam Alice yagaragaje ko gucukura amabuye y’agaciro bitandukanye no gusarura imyaka ituruka mu buhinzi , kuko imyaka isarurwa ikazongera igahingwa bundi bushya, mu gihe amabuye iyo akuwemo aba ashizemo burundu. Ibi ni byo bituma hakenewe kubibyaza umusaruro mu gaciro kose kari mu ibuye.
Yanasobanuye ko hari inkingi eshatu z’ingenzi zigomba kwitabwaho:
Ubushakashatsi (exploration) bwo kumenya ubwoko n’ubwinshi bw’amabuye ahari,
ubumenyi n’ubushobozi bwa tekiniki, harimo amashanyarazi, imashini zigezweho n’abazikoresha babifitiye ubumenyi,
Imikoranire n’amashuri n’inzobere zizi ubwoko bw’amabuye n’uburyo butandukanye bwo kuyatunganya.
Abashoramari basabwe kuzana ibikoresho byujuje ubuziranenge kuri site zabo, bigafasha ko amabuye yose acukurwa neza, agatandukanywa (coltan, gasegereti, n’andi), ndetse n’imyanda ivuyemo igakorerwamo ibindi bikoresho birimo amakaro, amabuye yo kubaka, kawore n’amarangi, cyane cyane mu turere nka Kamonyi na Muhanga.
Iterambere rirambye n’icyerekezo cya Afurika
Madam Alice Uwase yibukije ko iterambere ry’ubucukuzi rigomba kujyana no kwita ku baturage begereye mine no kurengera ibidukikije. Yashimangiye ko icyerekezo cy’igihugu ari uko u Rwanda rwaba ihuriro ry’amabuye y’agaciro atunganijwe muri Afurika, hashingiwe ku nganda zisanzwe zitunganya coltan, zahabu na gasegereti, hakongerwaho izindi zizagenda zishyirwaho.
Yanashishikarije ko uru rwego rwigishwa cyane cyane urubyiruko, kugira ngo ruzarumenye neza kandi ruzarukoramo rufite ubumenyi buhagije.
Yagize ati: “Ibihugu nka Singapore, Suisse na Dubai ntibigira amabuye y’agaciro, ariko bizwi cyane mu bucuruzi bwayo nkanswe u Rwanda rufite ayo mabuye, rufite n’umutekano.Dufite amahirwe yo kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye.”

Ibi byashimangiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wavuze ko kuba u Rwanda rufite amabuye y’agaciro, kandi rukaba rwegereye ibihugu biyafite nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari amahirwe akomeye igihugu kigomba kubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Ni inzira ndende amabuye y’agaciro anyuramo agera aho abyazwa umusaruro, aho yaba ava hose u Rwanda ni inzira acamo agomba kuyabyaza umusaruro .” Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kwibanda ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro ari igisubizo kirambye ku iterambere ry’igihugu.

