July 9, 2026

Umuhanzi OREZI ukomoka muri Nigeria yasobanuye impamvu yasubiye inyuma mu ruganda rw’umuziki.

0
123

Ubwo uyu muhanzi yakirwaga kuri Hip TV mu gace kitwa Trending, yavuze ko kuba yarikuye mu marushanwa mu muziki byatumye ubuhanzi bwe busubira inyuma.

OREZI yagarutse ku kamaro ko guhozaho, atanga urugero kuri Davido ko we agikora cyane nk’aho aribwo akiza mu muziki.

Yagize ati “Nasubiye inyuma mu muziki kubera ubushake bucye no kunyurwa n’aho ngeze. Nahoraga njya mu biruhuko kwinezeza, nza kugira ubushake bucye ,birangira nikuye mu marushanwa.”



“Amarushanwa niyo nkingi yo guhozaho ,dufatire urugero kuri Davido. akora cyane nk’aho ari umuhanzi ukizamuka. Afite amafaranga n’ubwamamare, ariko arakomeza agakora cyane.”

Mu 2019, OREZI yakoranye indirimbo n’abahanzi b’abanyarwandakazi Charly na Nina ,bayita LAZIZI.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *