Imbuto y’ibirayi yihanganira indwara n’ibihe bigoye
Ubwiyongere bw’abaturage n’imikoreshereze mibi y’ubutaka , biri mu bikomeje gushyira igitutu ku buhinzi muri Afrika, aho umusaruro utagihaza abaturage. Gusa ikoranabuhanga riri kugenda rifasha gukemura iki kibazo binyuze mu bushakashatsi buhanga uburyo bwo kongerera ibihingwa ubushobozi bwo kwihanaganira ibihe bigoye n’indwara.
Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kirimo gukora ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi bizihanganira indwara n’ihindagurika ry’ikirere, igatanga umusaruro mwinshi kandi itagombera gukoreshwa amafumbire n’imiti myinshi.
Umusaruro witezwe ku mbuto nshya.
Umunyamakuru w’amahumbezinews.com avuga ko mu murima uri gukorerwamo ubushakashatsi na RAB uri mu karere ka Musanze, ubwo abanyamakuru bajyanaga na OFAB Rwanda bakawusura, babonye ko hari itandukaniro hagati y’imbuto y’ibirayi isanzwe n’iyatejwe imbere . Iheruka guhingwa yari isanzwe yari yaratangiye kuma itarageza igihe cyo kuyisarura, mu gihe iyongerewe ubushobozi yari igitohagiye ndetse inafitiwe ikizere cyo kuzera kandi neza.

DR Athanse NDUWUMUREMYI, Umuyobozi w’ishami rya RAB rishinzwe ubushakashatsi ku binyabijumba n’ibinyamizi, avuga ko igihugu gifite ubutaka buto kidakwiye kubura umusaruro uhagije.
Dr Athanase agira ati :’’Twifuza ko abanyarwanda bihaza mu biribwa, bigendanye n’intego z’iterambere rirambye (NST2) Guverinoma yiyemeje kugeraho bitarenze 2029’’.
Yanongeyeho ko ubu bushakashatsi bukiri gukorerwa mu byumba byabugenewe, ariko ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri , abahinzi bazatangira kugerageza iyo mbuto nibamara guhabwa uburenganzira n’inzego nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’izindi.
Ibyiza by’imbuto nshya : Ntigombera imiti myinshi .
Dr Athanase anavuga kandi ko iyo mbuto izaba ifite ubushobozi bwo kwihanganira imvura nyinshi cg izuba rikabije, ndtse n’indwara zishobora kwibasira ibirayi. Ibi bizatuma umuhinzi atagomba guhora ashora imari mu ifumbire nyinshi n’imiti, bityo bitumen agira inyungu ihamye abacuruzi badahenze isoko n’abaguzi ntibahendwe.

Yagarutse no kuri bamwe bafite impungenge ku birayi byongereye ubushobozi byaba byateza ingaruka ku babiriye, yavuze ko nta ngaruka n’imwe byabatera. ‘Yagize ati:’’Ibyo abahanga bakora ni ukongerera ibihingwa ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bigoye. Ibyo bikorwa hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuziranenge, kandi nta ngaruka bigira ku buzima bw’abantu, kandi ko n’icyanga n’intungamubiri z’ibyo birayi bitangirika na gato, kuko intego atari ukigihindura ahubwo ari ukugikomeza imbaraga.
RAB yizeye impinduka mu musaruro.
Kuri ubu Toni 8 z’ibirayi nizo zera kuri hegitari imwe, ariko abashakashatsi ba RAB barashaka ko hagera nibura Toni 35 kuri hegitari bigatuma ibirayi bihinduka ibihingwa nyamukuru bifasha igihugu kwihaza mu biribwa.
HABIMANA Bonaventure

