Gatsibo:Ubuhunikiro bw’imyaka aborozi babubikamo ubwatsi bw’amatugo yabo
Abadepite ba komisiyo y’Ubuhinzi n’Amashyamba, batunguwe no gusanga
muri Gatsibo hari ubwanikiro bw’ibigori, aborozi bakoresha babikamo ubwatsi
bw’amatugo yabo.
Icyo ikibazo cyagaragaye mu bucukumbuzi bw’ibibazo byagaragaye muri raporo
y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2025, ku gufata neza umusaruro
w’umuceri n’ibigori no kuwuhuza n’isoko mu ntara y’iburasirazuba.
Komisiyo yabihishuriye Inteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 3
Werurwe 2026, ibagaragariza ko basanze mu bwanikiro ubwatsi bw’amatungo,
nyamara hari mu gihe cy’isarura ry’ibigori.
Depite Muzana Alice, ukuriye Komisiyo yagize ati :“Twibajije impamvu mu
gihe cy’isarura ry’ibigori mu bwanikiro haba harimo ubwatsi aho kuba harimo
ibigori?!”
Depite Nyabyenda, we yibazaga niba hari icyo byaba bitwaye , ubwanikiro bwagira ibindi bukoreshwa, mu gihe atari mu gihe cy’isarura, ariko Depite Muzana
amusubiza ko n’ubundi komisiyo yabajije iki kibazo.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yavuze ko n’ubundi bikorwa. Ko
bemerera abahinzi kuba bagira ikindi bakorera mu bwanikiro mu gihe kitari
icy’isarura.
Ni igisubizo kitanyuze iyi komisiyo y’abadepite kuko Depite Muzana avuga ko iyo
ubwanikiro bukoreshejwe icyo butagenewe, bituma bushobora kwangirika, anongeraho ko ubusanzwe gahunda y’Igihugu ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko umusaruro wangirika mu gihe
cy’isarura ugomba kutarenga 5%, ariko ubu ukaba ukiri kuri 19%.
Ku bufatanye bw’akarere ka Gatsibo n’umuryago utegamiye kuri Leta, ukorana
n’abahinzi CCOAIB, bagiranye inama n’abafashamyumvire ku buhinzi ,
babagezaho ibibazo abahinzi bahura nabyo; harimo kutagira ubwanikiro
n’ubuhunikiro bidahagije muri za FOBASI.
Mu nama y’Umushyikirano mu bijyanye no kubaka ubuhunikiro
Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe ubuhunikiro 24 bw’ibigori mu Turere twa
Muhanga, Nyagatare, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Kayonza, Kirehe, na Musanze.
Haguzwe imashini 15 zumisha ibigori, zishobora kwimukanwa mu Turere twa
Nyagatare, Kayonza, Gasabo, Gatsibo na Ngoma .Hubatswe kandi ubwumishirizo
16 bw’ibigori, amakusanyirizo arindwi y’imyumbati mu turere twa Ruhango,
Kamonyi na Nyanza. Ku makusanyirizo y’ibijumba 46 yari ateganyijwe, hubatswe
amakusanyirizo 31 mu Turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu; 12 arimo
kubakwa naho andi atatu haracyaganirwa ku masezerano yo kuyubaka.
Safi Emmanuel

