May 20, 2026

NDUBA : ‘’Kwibuka ni ubuzima ‘’Imvura yaguye yibutsa abo yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

0
IMG_20260412_173536

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango witabiriwe n’abarenga 4,563 barimo abayobozi, abarokotse Jenoside, urubyiruko n’inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange.

Uyu muhango wabereye mu mvura nyinshi, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso gifite ubutumwa bwihariye, aho abayobozi bibukije abari bitabiriye ko iyo mvura atari iyo kubakanga, ahubwo ko hari benshi yakirije ubuzima mu gihe cya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Jeanne Nibagwire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Jeanne Nibagwire, aha ikaze abitabiriye uyu muhango, yavuze ko imvura iguye kuri uyu munsi ifite ubutumwa bukomeye ku mateka y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati:
Imvura ntigomba kudukanga kuko hari benshi yakijije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo interahamwe zajyaga kwica, imvura ikagwa zajyaga kugama, abicwaga bakabona uko bahunga bakihisha bamwe bagize amahirwe yo kurokoka. Iyi mvura  ifite ubutumwa itanze.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Ayabateranya Jean Pierre, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba, yasobanuye ko kwibuka Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yagarutse ku mateka yagejeje igihugu kuri Jenoside, ashimangira ko Jenoside idashobora kuba ku mpanuka ahubwo itegurwa, kandi ko kurwanya ingengabitekerezo yayo ari urugamba rukwiye gukomeza na buri munyarwanda.

Yagize ati:
Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu, kandi ibyo amaso yabonye ntazongere kubibona n’abana badukomokaho.”

Ayabateranya Jean Pierre, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba

Yanagarutse ku mateka yihariye ya Nduba, aho hari imvugo yavugaga ngo “Urakajya i Nduba”, isobanura ko hari abatutsi benshi bahahungiye baturutse mu bice bitandukanye birimo Rubungo na Kanombe, bamwe bakaza kuharimbukira.

Yanasobanuye ko ivangura n’amacakubiri byazanywe n’abakoroni, bigashyirwa muri politiki ya Leta mu bihe byakurikiyeho, bikarangira bishyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umutangabuhamya : Kwiga ubwarimu byamubereye umuti wo gukira ihungabana

Umutoni Mariane, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kubaho mu bihe by’ivangura mbere ya Jenoside ndetse n’ukuntu yakomeje kwiyubaka nyuma yayo.Yavuze ko mu mashuri habagaho ivangura rikomeye, aho abana b’Abatutsi babuzwaga gukomeza amasomo n’ubwo batsindaga.

Yagize ati:
“Ntawatsindaga ku bushake, baratoranyaga ujya mu mashuri yisumbuye. Washoboraga gutsinda bakagucamo umurongo ukabura amashuri kandi waratsinze.”

Umutoni Mariane, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba.

Uyu mubyeyi yavuze ko kwiga ubwarimu yifuzaga kurwanya ivangura mu mashuri ndetsebikanamubera n’umuti wo gukira ihungabana.

Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu imbere y’abantu apfukamye , ku ruhare bwagize mu kongera kubaka ubuzima bw’abarokotse Jenoside, ati:
“Inkotanyi ni ubuzima. Zatugaruriye ubuzima n’agaciro.”

Kayirangwa Marie Grace , uwari uhagarariye IBUKA

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, Kayirangwa Marie Grace, yavuze ko nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kongera kubaka ubuzima bw’abarokotse Jenoside, hakiri ibibazo birimo ihungabana n’ubukene kuri bamwe ndetse anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku mibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati:
“Kwibuka ni ishuri rikomeye ritwigisha gusubiza amaso inyuma tukamenya inkomoko y’amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside, tugafata ingamba zo kuyirinda.”

Yanongeyeho ko kwibuka ari umuti ku barokotse Jenoside kuko bibafasha gusohora agahinda kari mu mitima yabo.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Hon. Depite Rutebuka Barinda, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake n’ingamba zihamye zo gukumira ko Jenoside itazongera kubaho.

Hon. Depite Rutebuka Barinda.

Yasabye urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kuko ngo ababiba inzanganao bakanahembera ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu imbere no hanze yacyo bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi natwe tuzi kuzikoresha,

Yagize ati:
“Ntituryame kuko umwanzi aracyahari n’ingengabitekerezo iracyahari. Duhaguruke tugaragaze ukuri ku bumwe bwacu kuko ari zo mbaraga zacu , nibandika ibibi mubasubize mugaragaza ukuri ku bumwe bw’abanyarwanda.”

Uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi, urubyiruko, amakoperative, abagize inzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bose bagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cyo kwibuka gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kubaka ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Inama y’umunsi “Kwibuka ni ubuzima — kuko bituma abarokotse babona ihumure, Abanyarwanda bagasobanukirwa amateka, igihugu kigakomeza kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *