Nduba :Abatuye mu mudugudu wa Nyarubuye basobanuriwe iby’indangamuntu koranabuhanga n’uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango
Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu kagari ka Butare umudugudu wa Nyarubuye mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, abaturage bahawe ibiganiro bitandukanye bigamije gusobanura zimwe muri gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu ngingo zaganiriweho , harimo gahunda y’indangamuntu koranabuhanga izafasha abaturarwanda kubona serivise zitandukanye , badahungabanyijwe no kuba batayitwaje aho bagiye hose. Basobanuriwe ko izaba ibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe amakuru ya buri wese y’imyirondoro yatanze.
Abaturage basobanuriwe kureba amakuru yabo banyuze ku mubare wa 3500 maze arimo amakosa bakazayakosoza ,babinyujije mu nteko rusange cyangwa no mu nzego z’ibanze.
Ushinzwe irangamimerere mu kagari ka Butare Sifora , yababwiye ko abana bose harimo n’abavutse vuba nabo bazabarurwa bakandikwa mu ikoranabuhanga kugeza n’aho n’urerwa n’utaramubyaye ariko ariwe umurera azajya amujyana maze agahabwa code yihariye, mu rwego rwo kwemeza ko buri wese abaruwe mu Rwanda.Yagize ati :
” Mbonereho no gusaba ababyeyi bose ko bagomba kujya bita ku kubika neza kode z’abana babo’’.
Umwe mu baturage wari witabiriye ibiganiro ,yabajije niba indangamuntu bari basanganywe zizagumana agaciro, azubizwa ko izo zizabikwa batazongera kuzigendana izizaba zifite agaciro ari izo koranabuhanga kuko n’impunzi ndetse n’abanyamahanga bazazihabwa, gusa byo ntibizabuza ko bizaba bigaragara ko ari abanyamahanga.
Abaturage babwiwe ko izi gahunda zizatangazwa igihe zizakorerwa , aho bizajya bikorerwa binyuze mu mirenge no mu nzego z’ibanze ndetse no mu masoko.
Undi muturage kandi yabajije niba abazaba batabasha kugera aho bikorerwa kubera impamvu zitandukanye, zirimo uburwayi cyangwa abashaje uko bazafashwa , basubizwa ko bazasangwa aho bari ariko bakinjizwa muri sisiteme y’indangamuntu koranabuhanga , naho abanyeshuri bo bazasangwa mu bigo by’amashuri bigamo.
Mu bindi byaganiriweho, ubuyobozi bw’ibanze bwagarutse ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango n’ingaruka zayo , bwibutsa abaturage ko adindiza iterambere muri rusange kandi akabangamira imyigire y’abana , abaturage basabwa kuyirinda aho aba ashingiye hose , basabwa kugira imibanire myiza.
Sedo w’akagari ka Butare Sifora n’abandi bayobozi barimo abahagarariye inzego z’umuryango wa FPR muri aka kagari ka Butare, bashimiye abaturage ko aribo shingiro ry’iterambere banabibutsa ku munsi w’intwari ugiye kuba ku ya 1/2/2026 bagomba kurangwa n’ibikorwa byiza bifitiye igihugu akamaro maze ibiganiro bisozwa bamenyesha abaturage aho imidugudu igomba guhurira mu kuwizihiza.






