Mu Rwanda hatangijwe gahunda yisumbuye yo kuvura indwara y’igicuri
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026 ,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihugu hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo kuvura indwara y’igicuri (Epilepsy) ku rwego rwisumbuye, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kugabanya umubare w’abarwayi bajyaga kwivuriza mu mahanga.
Ibi byatangajwe n’abayobozi mu rwego rw’ubuzima, bagaragaje ko iyi gahunda yatangiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho hatangiye gukorerwa ibikorwa byihariye byo kuvura igicuri, cyane cyane ku barwayi batari basanzwe bagira ibisubizo byiza ku miti isanzwe ikoreshwa.
Umwe mu barwaye iyi ndwara wari amaranye imyaka 39 niwe iki gikorwa cyatangiriyeho muri CHUK ,yari amaze imyaka 15 afata imiti y’igicuri , akaba yabazwe n’itsinda ry’abaganga bo muri CHUK bafatanyije n’abaganga b’abanyamahanga bari mu Rwanda batangaga uwo musanzu, kuri ubu yajyaga afata imiti gusa kuko ubu bushobozi bwo kubaga igicuri butari bwarageze mu Rwanda.
Abaganga b’inzobere mu ndwara z’ubwonko (neurologists), abahanga mu kubaga ubwonko (neurosurgeons) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, basobanura ko igicuri ari igipimo kirenze ubwonko gituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bivuga ko ubwonko bwakoze mu kigero kiri hejuru kirenze icyari bikenewe. Ibi bikagaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko : guta ubwenge kwikubita hasi kenshi , kwiruma , kugagara kw’igice runaka no kwirekuriraho umwanda akiyitumaho cyangwa akinyarira.
Uko Umurwaza we yasobanuye uko umurwayi yafatwaga.

Yagize ati :’’Umurwayi wanjye yafatwaga abyumva , akajya mu buriri tugahita tumukurikira tugafata umutwe ,amaboko n’amaguru kugirango atihondagura hasi agakomereka , ariko kandi yanashoboraga gufatirwa ahantu hose yaba mu rugo , yaba agenda mu nzira , kandi abantu bahita bamuhunga bavuga ko uyu murwayi w’igicuri yakibanduza , ariko njye sinamuhungaga n‘undi wabaga wihanganye yagira neza akaba yamfasha.
Abaganga babaze uyu murwayi bwa mbere mu Rwanda bakuyeho igufa riba ritwikiriye ubwonko, bagera ku bwonko batangira kuvura ahari ikibazo usibye ko ngo hari n’ubundi buryo bwo kukivura butari ubwo.

Dr Muneza Inyange Mutoni Sylivia w’umunyarwandakazi wari uri muri iryo tsinda ry’abagaga yasobanuye ko uyu murwayi babaze bamuhaga imiti ,ariko byari byaranze gukira kuko ngo yituraga hasi inshuro 2 mu cyumweru , ku buryo ngo byari byaranamuteye ihungabana ntanabashe kurya .
Ubuvuzi uyu murwayi yakorewe bavuga ko butanga amahirwe anagana na 85% by’amahirwe yo gukira ku buryo n’imiti yafataga ashobora no kuzayireka burundu .
Uyu muganga akaba yavuze ko ari intambwe ikomeye iri guterwa mu Rwanda kugera aho abarwayi b’igicuri bashobora kuzajya babagwa aho gufata imiti nk’uko byari bisanzwe.
Sobanukirwa nuko igicuri gifata n’ubwoko bw’ibicuri utari uzi
Dr Muneza Severien asobanura uko igicuri gifata n’amoko yacyo .Yagize ati :’’ Mu bihugu byose byo ku isi iyo bataramenya imiterere y’umuntu batekerezaga yuko igicuri cyaba giterwa n’amadayimoni cyangwa imuka mibi , kubera ko uburyo gifata umuntu biba ari ibintu bitunguranye kandi biteye ubwoba’’.
Yakomeje asobanura ko uko ubumenyi bwagiye butera imbere byagiye bigaragara y’uko ari imikorere y’ubwonko iba itagenze neza kubera ko uturemangingo tw’ubwonko tutarimo gukorana neza,
Yasobanuye kandi ubwoko bw’ibicuri ati :
*’’ Hari icyo abantu benshi basanzwe bazi aho umuntu yikubita hasi akazana urufuzi , akiruma cyangwa akinyarira ,
*Hari igifata igice kimwe cy’umubiri kigatengurwa bikarangira cyangwa kikaza gukwira umubiri hose.
* Hari n’igifata umuntu agata ubwenge ariko ntagwe bikamara akanya gato ukabona arongeye agaruye ubwenge, asoza avuga ko inama ari iyo kujya kwa muganga kuko iyo ugezeyo baarabimenya.
Iki gikorwa cyahujwe n’amahugurwa aho abaganga n’abanyeshuri biga kuvura indwara z’imyakura mu Rwanda bazigira kuri bagenzi babo baturutse mu bitaro bya Barcerone mu gihugu cya Espagne , bikazabasigira ubumenyi buzabafasha kurushaho kuyivura mu bihe biri imbere.
Abaganga bavura uburwayi bufata urwungano rw’imyakura , bashishikariza abaturage kudakomeza guha igicuri isura y’indwara iterwa n’amarozi cyangwa amadayimoni, ahubwo bakagana ibigo nderabuzima igihe babonye ibimenyetso byayo, kuko ishobora kuvurwa ikanagabanyuka cyane iyo ifashwe hakiri kare.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi ntambwe ari ingenzi cyane kuko igicuri ari indwara ifata abantu benshi, kandi bamwe muri bo bakagira ibibazo bikomeye birimo guhezwa mu muryango no muri sosiyete, bitewe n’uko indwara itamenyekana neza n’abaturage.
Hatangajwe kandi ko iyi gahunda izakomeza kwagurwa no mu bindi bitaro bikuru by’igihugu, mu gihe abaganga benshi bazakomeza guhugurwa, hagamijwe ko abarwayi bose bakeneye izi serivisi bazajya bazibona hafi yabo kandi ku giciro gito.
Inyigo yakozwe mu Rwanda 2024 n’itsinda ry’abaganga bavura indwara z’imyakura mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga ,igaragaza ko abarenga ibihumbi 70 mu Rwanda bafiye amoko atandukanye y’uburwayi bw’igicuri , ubu burwayi bukaba bwiganje hagati y’abantu bafite imyaka 14 na 65 y’amavuko.
Alice INGABIRE

