May 25, 2026

Kutagira ubuhunikiro n’ubwanikiro bikomeje guteza abahinzi igihombo

0
IMG_20210610_165451_5

Mu karere ka Gatsibo Intara y’Iburasirazuba, abahinzi bavuga ko kutagira ubwanikiro n’ubuhunikiro bibateza igihombo, kukobabura aho basarurira imyaka yabo ikangirika.

Shyirakera Jacque  umuhinzi wo mumurenge wa Ngarama avuga ko yeza imyaka, yamara kuyisarura akayanika mu mbunga , kuko atagira ubwanikiro kandi  kubwiyubakira bikaba byamunaniye kubera ko bihenze cyane. 

Yakomeje avuga ko iyo imyaka itaruma neza, ayanura akayishyira mu mifuka kugira ashobore kugira indi mirimo akora kandi idakomeza kwangirikira mu mbunga aba yayanitseho, dore ko ngo haba hari n’ibyonyi bitayoroheye.

Yagize ati :’’Iyo hashize igihe ugafungura imifuka wayishyizemo usanga yarangiritse , yaramunzwe, cyangwa ikabora kubera gutora uruhumbu. Ugasanga harimo n’amabuye n’ivumvi ryishi bitewe no kuyihunika nabi. Ati “nkubu iyo nejeje toni nk’eshatu nsanga narahobye hafi toni imwe yose.

Jacque akomeza avunga ko Leta iramutse ibafashije ikabubakira ubuhunikiro n’ubwanikiro byabafasha gufata neza umusaruro wabo, bakawubika neza ku buryo bazajya bawujyana ku isoko kuwugurisha uri ku giciro kiza, dore ko bawikuraho utaragirika cyane bikabatera igihombo .

 Yakomeje avuga ko hari n’abatirirwa basarura imyaka yabo kuko baba badafite aho bayihunikira bakayigurishiriza mu mirima yabo , ugasanga abacuruzi babahaye amafaranga make cyane. 

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umuryago utegamiye kuri Leta, ukorana n’abahinzi CCOAIB, bagiranye inama n’abafashamyumvire ku buhinzi , babagezaho ibibazo abahinzi bahura nabyo; harimo kutagira ubwanikiro n’ubuhunikiro bidahagije muri  za FOBASI.

Hon. Uwamariya Odette, avuga ko ikibazo cy’uko abahinzi bashishikarizwa guhinga umusaruro ukaboneka ku bwinshi ariko ukangirika, ari igihombo ku bahinzi n’igihugu muri rusange, bityo ngo bagiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo bubakirwe ubwanikiro bunini ndetse n’ubuhunikiro.

Hon Odette ati :“Mu gihembwe gishize igihe babonaga umusaruro, habayeho uburyo bwo kubafasha mu buryo budasanzwe , ariko twumvise ko abafashwa bo bagatanga 50% n’umushinga ugatanga 50% bakabubakira ubwanikiro n’ubuhunikiro bujyanye n’ubushobozi bafite bw’umusaruro, tuzabikurikirana  icyo twababwira n’uko hano ntabwo turimo gufata ingamba turimo kureba ibibazo, turimo kubigenzura hanyuma inteko rusange y’umutwe w’abadepite nimara guhuza ibyavuye muri izi ngendo izabifataho umwanzuro bibone guhabwa umurongo”.        

Munama y’Umushyikirano mu bijyanye no kubaka ubuhunikiro

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe ubuhunikiro 24 bw’ibigori mu Turere twa Muhanga, Nyagatare, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Kayonza, Kirehe, na Musanze. Haguzwe imashini 15 zumisha ibigori, zishobora kwimukanwa mu Turere twa Nyagatare, Kayonza, Gasabo, Gatsibo na Ngoma .Hubatswe kandi ubwumishirizo 16 bw’ibigori, amakusanyirizo arindwi y’imyumbati mu Turere twa Ruhango, Kamonyi na Nyanza. Ku makusanyirizo y’ibijumba 46 yari ateganyijwe, hubatswe amakusanyirizo 31 mu Turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu; 12 arimo kubakwa naho andi atatu haracyaganirwa ku masezerano yo kuyubaka.

Safi Emmanuel


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *