Gatsibo :Nta muhinzi uzongera guhingira undi mu bishanga “nkunganire”
Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’iburasirazuba , abaturage barasaba ko bahabwa uburengazira ku bishanga bahinga kuko ba nyirabyo babaka umurengera( nkunganire).
Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yakoze igenzura , rigaragaza ko ibishanga byinshi bitunzwe bikanahingwa n’abantu batahaba, bagakoresha ababituriye nk’abakozi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwiyemeje guteza imbere gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze muri gahunda ya Leta y’ibyanya bigega FOBASI (Food Baskets Sites).
Bikorwa hashyirwaho uburyo bwo kuvugurura imitangire y’imirima yo mu bishanga, aho nta muntu utuye kure cyane y’ibishanga uzongera guhabwa umurima.
Impamvu, ngo n’uko bene uwo wa kure ataba yizeweho kubahiriza amabwiriza yose agenga ubuhinzi, ibituma umusaruro utaba mwinshi uko byifuzwa.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Gatsibo mu nzego zitandukanye bafite aho bahurira n’ubuhinzi.
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda, ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, mu mushinga wayo Twiyubakire-Engage ifatanyamo na Trocaire.
FOBASI igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bagahabwa ubushobozi n’ubumenyi, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare.
CCOAIB, yagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro bishingiye ku cyerekezo 2050, aho umunyarwanda azaba yinjiza 12.740 $ aha bikazaba bigaragara ko umunyarwanda ari gukora cyane.
Yasobanuye ko abantu nk’abo akenshi basobanya na bagenzi babo mu bikorwa by’ubuhinzi nko kuvomera, guterera rimwe imiti y’indwara zaje mu bihingwa, n’ibindi badakorera igihe kubera kuba kure y’imirima, bikaba byanakwirakwiza indwara, bigatubya umusaruro.
Sekanyange ati ‘‘Hari abanditsweho amapariseri, ubu bakaba bafite imbaraga nke bari hejuru y’imyaka 70-80 kandi bibana bonyine, badafite n’ubushobozi bwo gushyiramo abakozi babahingira. Hari n’abandi baba banditsweho imirima, mu gihe nyamara hashize imyaka irenga 10 barimukiye ahandi nka za Kigali.”
Sekanyange Jean Leonard ,yashimangiye ko usanga iyo mirima isa n’iyinjijwe mu bintu by’ubucuruzi byo kuyikodesha, kandi yagahawe abayituriye bakiri bato bakeneye kwiteza imbere muri gahunda ya ‘graduation’, nabo bakazamuka.’’
Yagize ati : “Ibishanga bihingwemo n’ababituriye. Ntabwo umuntu w’i Kigali akwiye kuza guhabwa ipariseri muri Nyamagabe atanahegereye. Bisubirwemo hongere hatangwe bundi bushya.’’
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibishanga bitandukanye birimo icya Ngarama, icya Kanyonyomba n’icya Gituza cyo kinahingwamo umuceri ibitamenyerewe cyane i Nyamagabe.
Ni ibishanga bifite hegitari hafi 7000 byo bikaba bigiye no gutunganywa mu gihe cya vuba, bikaba ari na byo bizaherwaho mu guhabwa ababihingamo bashya.
Gatsibo habarurwa site za FOBASI 84 ku buso bwa hegitari 1847 ziganjemo ibihingwa bisanzwe bihera nk’ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ingano, imyumbati n’imboga mu bishanga.
Safi Emmanuel

