September 21, 2026

Nduba: Abaturage bishimiye ibyagezweho, barebera hamwe n’ibisigaye mu iterambere ry’umudugudu

0
IMG-20260921-WA0020

Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi bo mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, bahuriye mu nteko rusange yo kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka ushize, imbogamizi zikigaragara ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Iyi nteko rusange yabaye kuri iki  Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ikaba yaribanze ku isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize, kurebera hamwe ibyo bari bariyemeje kugeraho ndetse no kureba uruhare rw’abanyamuryango mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Umuhango watangijwe n’urugendo rwo gutaha inyubako nshya yubatswe muri uyu mudugudu, ahamenyerewe nka hamwe hahagarara imodoka zitwara abagenzi.

Batashye inyubako nshya ku mugaragaro yubatswe mu mudugudu wa Nyakabungo

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Gasanze, yavuze ko ibikorwa bitandukanye byagezweho mu gihugu mu myaka 32 ishize, kuva RPF Inkotanyi ibohoye igihugu, byagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Yagarutse ku bikorwa remezo byiyongereye, cyane cyane mu nzego z’ubuzima, uburezi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga, avuga ko ibi byagize uruhare no mu kugabanya ubukene bukabije mu nzego zitandukanye.

Yagize ati:”Ibikorwa remezo byaragutse cyane serivisi z’ubuzima, uburezi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga, maze mu bukungu bituma habaho igabanuka ry’ubukene bukabije ku nzego zitandukanye.”

Yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ruhare agira mu gufasha Abanyarwanda kwiyubaka no gutera imbere.

Uyu muyobozi yavuze ko ari ngombwa kwishimira ibyagezweho, ariko hakamenyekana n’ibikiri imbogamizi kugira ngo hashakwe ibisubizo bifatika.

Yavuze ko intego zo guteza imbere imirimo, kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho y’umuryango ari zimwe mu nshingano Abanyarwanda bakwiye gukomeza gushyigikira.

Ibyagezweho mu Mudugudu wa Nyakabungo

Mu bukungu

Mu bikorwa byagarutsweho harimo inyubako nshya yatashywe, amateme yubatswe ahuza abaturage batuye muri site z’imiturire ndetse n’ibikorwa bigamije kurwanya ibiza.

Muri ibi bikorwa, abaturage bagize uruhare batanga amafaranga yabo mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku bikorwa byari biteganyijwe.

Mu miyoborere

Mu miyoborere, abaturage bagiye bafashwa gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu biganiro, cyane cyane mu nteko z’abaturage, aho inzego z’ubuyobozi zagiye zibigiramo uruhare.

Mu mibereho myiza

Mu rwego rw’imibereho myiza, ku bufatanye n’izindi nzego habaye gahunda zo kwita ku batishoboye, zirimo kubaremera.

Ba Mutima w’Urugo na bo bagize uruhare muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, aho baremeye bamwe mu babyeyi inkoko muri gahunda bise “Inkoko ya Mama, igi rya Bebe.”

Muri ibi bikorwa, hanagarutswe ku mahitamo atatu y’igihugu agizwe no kuba umwe, kubazwa inshingano no kureba kure.

Umuhanda wa Nduba uri mu bikorwa biteganyijwe

Mu bikorwa biteganyijwe, hanagarutswe ku kibazo cy’umuhanda wa Nduba, aho hatangajwe ko icyiciro cya mbere cy’ikorwa ryawo kigiye gutangira kwitabwaho mu gihe cya vuba..

Nsengamungu Emmanuel

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akagari Nsengamungu Emmanuel yavuze ko uruhare rw’abaturage rwatangiye kugaragara, aho buri muturage wa Nduba yiyemeje gutanga amafaranga ibihumbi 10 by’amanyarwanda, naho buri UPI ikazatanga ibihumbi 200.

Ibi bikorwa, bikorwa ku bufatanye n’inzego za Njyanama, kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku murenge.

Ba mutima w’urugo bashyize imbere kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Mu gikorwa cyo kugaragaza uruhare rw’abanyamuryango no gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ijambo, ba Mutima w’urugo bo mu Mudugudu wa Nyakabungo bateguye igikorwa cyo kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi , maze baremera bamwe mu babyeyi inkoko eshanu, muri gahunda yabo bise “Inkoko ya Mama, igi] rya Bebe.”

Uwabaye umuhuza w’amagambo muri uyu muhango, Niwemusa Jean de Dieu, yashimye iyi gahunda, avuga ko igamije gufasha imiryango kwita ku mirire y’abana.

Claudine wari uhagarariye ba mutima w’urugo

Yagize ati: “Nta rugo rutagira mama, nta rugo rutagira bebe.”

Muri uyu muhango, uwari uhagarariye ba Mutima w’urugo mu mudugudu ariwe Claudine ,yagarutse ku ruhare rw’umugore mu muryango, agira ati: “Ukurusha umugore aba akurusha urugo.”

Urubyiruko na rwo rwagaragaje uruhare mu iterambere

Urubyiruko na rwo ntirwasigaye inyuma muri ibi bikorwa.

Umuhuza w’amagambo yashimiye uwari uhagarariye urubyiruko ariwe Nshuti, umwe mu rubyiruko wagaragaje uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango, akaba ari na we wari umuterankunga wa Ba Mutima w’Urugo muri gahunda yo kuremera bagenzi babo.

Nshuti wari uhagarariye urubyiruko

Nshuti yavuze ko gahunda yo gutanga inkoko itagarukira muri Nyakabungo gusa, ahubwo ko amaze kuzitanga no mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Gasabo, by’umwihariko mu Murenge wa Nduba atuyemo.

Yagize ati: “Iyo tuvuze umuryango wa RPF mu gihugu twumva ubumwe, amahoro kandi ahantu hari amahoro n’ubumwe ntacyatunanira nk’Abanyarwanda dushyize hamwe.”

Uyu musore yavuze ko ari gutegura ikindi gikorwa ku rwego rw’Umurenge wa Nduba cyo kugurira abana inkoko, cyane ko afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko.

Yasoje asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gushyira imbaraga mu gushaka ibikorwa bibateza imbere.

Abaturage bafite icyizere ku muhanda wa Nduba

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nduba Shingiro Girbet, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abateguye igikorwa ndetse n’abaturage uruhare bagaragaje.

Yibukije abagize umuryango kuzuza inshingano zabo, avuga ko hari bamwe bagenda baziteshukaho.

Ku kibazo cy’umuhanda wa Nduba, yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe mu baturage bwatumye bagaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa remezo.

Shingiro Girbet umuyobozi wa RPF ku murenge wa Nduba

Yatangaje ko bamwe mu baturage bamaze gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 17 z’amanyarwanda (17,000,000 Frw), kandi ko ayo mafaranga yatanzwe n’abantu bake kuko hataragerwa kuri buri rugo nk’intego biyemeje.

Abaturage kandi bagaragaje ko aho umuhanda uzanyura mu butaka bwabo, bemeye ko batazishyuza Leta amafaranga y’ubutaka.

Uyu muyobozi yavuze ko uruhare rw’abaturage rushobora kwiyongeraho urw’abafatanyabikorwa barimo Qatar ikorera muri Nduba, Ikimoeri ndetse n’andi makampani akorera muri aka gace.

Yongeye kwibutsa ko Nduba ifite umutungo kamere w’amabuye na laterite ushobora kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’ako gace.

Umunsi wasojwe no kurahiza abanyamuryango bashya n’ubusabane bwo kwishimira ibyagezweho

Umusangiza w’amagambo Jean de Dieu M.ashimira abitabiriye.
Abanyamuryango bashya barahira

Andi mafoto yaranze ibyishimo by’umunsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *