August 23, 2026

Huye : Nyuma y’imyaka 32 abarokokeye mu murenge wa Gishamvu bakiriye neza ubutabera bahawe

0
IMG-20260807-WA0003

Mu gihe urukiko rw’ubujurire bwa Paris rwashimangiraga igihano

cy’imyaka 27 cyakatiwe Dr Rwamucyo Eugene nyuma yo kumuhamya

uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu

barokokeye mu karere ka Huye mu murenge wa Gishamvu, bavuga ko

n’ubwo ubutabera bwatinze birangiye bubagezeho kandi banyuzwe.

Iki ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Dr Rwamucyo yari yajuririye

igihano yahawe mu rukiko rwa mbere, ibi bikaba byarakiranwe ibyishimo

n’abarokotse Jenoside bo muri Gishamvu, bavuga ko byasubije icyizere

ko umuntu uwo ariwe wese wagize uruhare mu byaha ndengakamere

adashobora kubihunga ubuziraherezo uko yaba ameze kose.

Mu murenge wa Gishamvu, aho ibikorwa bya Jenoside byahitanye

abatutsi benshi, bamwe mu batangabuhamya bavuga ko imyaka myinshi

ishize yakomeje kubabera igikomere, kubera ko abantu bakekwagaho

kuba barashyize mu bikorwa jenoside bamwe bari barahanwe, ariko Dr

Rwamucyo wabibategekaga akaba yari akibereye hanze y’u Rwanda.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Twababazwaga no kubona abo

yakoresheje mu kwica abatutsi barahanwe, nyamara we acyidegembya

bikadushengura imitima. Twibazaga niba nawe ubutabera buzashyira

bukamugeraho aka wa mugani ngo abagabo bararya imbwa zikishyura”.

N’ubwo byatinze ariko bishimira ko ubutabera bumugezeho bugakora

ibyo bwagombaga gukora.

Yakomeja agira ati “Nta gihano cyasimbura ubuzima bw’abacu twabuze

ariko nibura kuba urukiko rwemeje ko na we agomba kubiryozwa

biduhaye ihumure. Bitweretse ko ubutabera bushobora gutinda ariko

bukagera kuri buri muntu wagize uruhare urwo ari rwo rwose muri

Jenoside’’.

Abaturage bo muri Gishamvu bavuga ko uru rubanza rufite ubusobanuro

bwihariye kuko rwongeye kubibutsa amateka banyuzemo akarishye,

ariko rukaba runabereka ko ubutabera mpuzamahanga bukomeje

gukurikirana abantu bose bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe

abatutsi mu 1994 mu Rwanda aho baba bari hose.

N’ubwo imyaka irenga 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,

abarokotse bo mu murenge wa Gishamvu bavuga ko urugendo rwo

gukira ibikomere rugikomeje, ariko bakanemeza ko igihano cyahawe Dr

Rwamucyo kibongereye icyizere ko ubutabera bushobora gutinda ariko

amaherezo bukaboneka.

Gishamvu ni hamwe mu duce twibasiwe cyane na Jenoside yakorewe

abatutsi mu cyahoze ari Perefegiturura ya Butare. Mu myaka yakurikiye

Jenoside, abakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye

bakurikiranywe n’inkiko zo mu Rwanda ndetse n’iz’amahanga.

Urubanza rwa Dr Rwamucyo rukaba rwarabaye rumwe mu manza

zakurikiranywe hanze y’u Rwanda, aho ubushinjacyaha bwamushinjaga

uruhare yagize mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa

Jenoside.

Inteko y’abaturage iganirizwa na perezida wa Ibuka muri Gishamvu.

Mu nteko y’abaturage y’aho Dr Rwamucyo yakoreye ibikorwa Jenoside

yakorewe abatutsi mu 1994, uhagarariye Ibuka muri uyu murenge

yagaragaje ibyiza byo kubaha amakuru y’urubanza mu bujurire bwa Dr

Rwamucyo bari hamwe, cyane ko bose bataba babonye uko

babikurikirana ku ma radiyo, abaturage bakaba babyishimiye kuko

nk’abacitse ku icumu bari bababajwe n’uko abayobozi batumye

abaturage bijandika mu bikorwa bya Jenoside bigiriye mu mahanga

rubanda rugufi rukabiryozwa bonyine none nabo bakaba babonye

ubutabera.

Kuri ubu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Gishamvu

banifuje ko n’ubwo ntacyasimbura ababo bishwe, bagakwiye guhabwa

indishyi no ku mutungo wa Dr Rwamucyo niba hari uwo yasize mu

Rwanda.

Urubanza rw’ubujurire rwa Rwamucyo rwaberaga i Paris mu Bufaransa

mu rukiko rwa Rubanda rwatangiye tariki ya 9 Kamena rupfundikirwa

tariki ya 17 Nyakanga 2026. Akaba yarahamwe n’ibyaha

by’ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha

byibasiye inyokomuntu, akatirwa imyaka 27.

   Alice INGABIRE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *