Kigali :Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yarafunguwe
Augustin Lobelle Yembi, Umudepite wo muri Gabon, yafungiwe i Kigali nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita urushyi umukozi wa RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Yembi ari mu burakari bwinshi, asatira umukozi wa RwandAir maze akamukubita urushyi, akanamubwira amagambo menshi.
Uwo mukozi ntiyigeze amusubiza, ahubwo yakomeje gutuza, mu gihe abandi bakozi ba RwandAir bahise baza gutabara no kugerageza guhosha uyu mudepite wari wagaragaje amahane.
Ikinyamakuru cyo muri Gabon, Gabonclic.info, cyatangaje ko inzego z’u Rwanda zahise zitangira gukurikirana iki kibazo, bikaza gutuma uyu mudepite atabwa muri yombi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026, ariko inzego bireba mu Rwanda na Gabon zitangira gushaka uburyo ikibazo cyakemuka.
Ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Gabon, ushinzwe no guhuza ibikorwa by’Abanya-Gabon baba mu mahanga, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny, yavuze ko Yembi yari amaze iminsi afunzwe mu Rwanda.
Yatangaje ko inzego z’u Rwanda zemeye ko uyu mudepite ava ku butaka bw’u Rwanda ku wa 6 Nzeri 2026, nyuma y’uko iki kibazo gikemuwe hifashishijwe umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri yavuze ko icyemezo cyo kumurekura kigashingira kandi ku mubano w’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Gabon, ndetse n’ubucuti buri hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, Paul Kagame na Brice Clotaire Oligui Nguema.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon yatangaje ko Yembi agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera z’igihugu cye akimara kugera i Libreville, kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Inteko ya Gabon yakurikiranye ibyabaye.
Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon nayo yemeje ko uyu mudepite yafashwe nyuma y’ibikorwa by’urugomo yakoreye umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa bya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Michel Régis Onanga Ndiaye, yayoboye inama idasanzwe y’Ibiro by’Inteko, yibanze ku kibazo cya Yembi wari umaze iminsi afungiwe i Kigali.
Inteko yavuze ko iki kibazo cyakemuwe binyuze mu nzira za dipolomasi, nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi ba Gabon n’u Rwanda.
Yavuze ko umubano mwiza hagati ya Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wagize uruhare mu gushaka umuti w’ikibazo.
Ku wa 6 Nzeri 2026, abayobozi b’u Rwanda bemereye Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda, maze agashyikirizwa abayobozi ba Gabon, aho ategerejwe gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera z’igihugu cye.

