April 24, 2026

Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda

0
amasez

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2026 ,U Rwanda na Uganda byagiranye amasezerano y ‘ubufatanye mu kubaka ubudahangarwa bwo kurwanya ibyorezo bahugura bamwe mu bakora ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by’ubuzima.

Aya masezerano yasinyiwe I Kampala mu gihugu cy’u Bugande, hari mu muhango wo gusoza inama ya 12 ya komisiyo igamije guteza imbere ubutwererane ibi buhugu uko ari bibiri. Aya masezerano kandi akaba yasinywe na Dr Nsanzimana Sabin ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Dr Jane Ruth Ocero ku ruhande rwa Uganda.

Inama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda yasize basinyanye amasezerano y’imikoranire.

Muri iyi nama ya 12 ya komisiyo ihuriweho igamije guteza imbere ubutwererane hagati u Rwanda na Uganda, biyemeje kandi  gufatanya no gukomeza kubana neza.

Dr Usta Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yavuze ko ubushake bw’ubufatanye buhari,  ko ariko no gushyira mu bikorwa amasezerano nabyo ari ingirakamaro. Yagize ati :

‘’Ni inshingano twese duhuriyeho zo kumva ko imyanzuro yafatiwe hano ikwiriye no gushyirwa mu bikorwa kandi ku gihe’’.

Ni mu gihe John Mulimba nawe ufite inshingano y’Ubunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,  nawe yavuze ko amateka u Rwanda na Uganda bisangiye ndetse n’umuco , ari impamvu ikomeye yo gukomeza umubano.

allAfrica.com ivuga ko abasesenguzi  bavuga ko aya masezerano ashobora gutanga umusaruro kandi ategerejweho kongera ubuhahirane , ubufatanye mu buvuzi  , cyane cyane mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye bw’akarere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza. Ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano ndetse n’ubucuruzi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *