May 30, 2026

KIGALI : ACES na MINAGRI bagiye kuvugurura ububiko 10 bukonjesha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda

0
MOU Signing between ACES and MINAGRI

Mu rwego rwo kugabanya igihombo cy’umusaruro wangirika no kongera ubushobozi bwo kubona amasoko ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye na Africa Centre of excellence for sustainable cooling and cold -chain (ACES), batangaje gahunda yo gusana no kongera gukora neza inyubako 10 zibikwamo umusaruro zikonjeshwa (cold-room packhouses ) hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda igamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, kugabanya igihombo cy’umusaruro wangirika nyuma yo gusarurwa no gufasha abahinzi kugera ku masoko yizewe mu gihugu no hanze yacyo.

 Mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika , igihombo cy’umusaruro  wangirika nyuma yo gusarurwa kiracyari ikibazo , cyane cyane ku mboga n’imbuto zangirika vuba. Abahinzi benshi batakaza igice kinini  cy’umusaruro wabo kubera kubura aho kuwubika mu buryo bukwiye.

Inyungu ku buhinzi n’abaturage

Abasesenguzi mu by’ubuhinzi bavuga bagaragaza ko iyi gahunda ishobora kuzagira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’abahinzi no kongera umutekano w’ibiribwa mu gihugu.

Inyungu zivugwamo ko zitezwe harimo :

– Kugabanya igihombo cy’umusaruro wangirika,

-Kongera amahirwe yo kubona amasoko harimo ayo kohereza mu mahanga,

-Guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gukurura ishoramari rirengera ibidukikije.

Ibi kandi binashobora gufasha abaturage kubona ibiribwa bihagije kandi bifite ubuziranenge bikanongera ubushobozi bw’igihugu mu kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.

U Rwanda rukomeje gushyira imbere ubuhinzi bugezweho

Guteza imbere uburyo bwo kubika umusaruro mu buryo bugezweho ni imwe mu ntego za Leta y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi no kurushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi gahunda  ya MINAGRI na ACES  ije yiyongera ku zindi gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi  bugezweho, kongera agaciro k’umusaruro ndetse no gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no kongera ibyoherezwa mu mahanga .

Abakurikirana  ibijyanye n’ubukungu bavuga ko igihe iyi gahunda yaba ishyizwe mu bikorwa neza, ishobora kugira uruhare mu kugabanya ubukene bukunze kugaragara mu bice by’icyaro ,umusaruro ukajya ugera ku isoko utangiritse, guteza imbere ibikomoka ku buhinzi ndetse no gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihaza mu biribwa.

Muri ubu bufatanye kandi bisobanurwa ko MINAGRI izajya itanga amabwiriza yo kugenzura no guhuza abafatanyabikorwa ,mu gihe ACES yo izayobora igishushanyo cya Tekiniki ,imikorere,amahugurwa n’uburyo bw’ubucuruzi. Uyu mushinga kandi ukaba ujyanye na gahunda z’igihugu zirimo  :NST@ ,PSTA5, vision 2050 zozse zigamije guteza imbere igihugu , guhanga imirimo no kuzamura ubukungu bw’icyaro.

Icyo impande zombi zabivuzeho

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Olivier Kamana yavuze ko uyu mushinga ari ingenzi ku gihugu . Yagize ati :

‘’Ubu bufatanye bugaragaza ubushake  dufite bwo guhindura ubuhinzi tukabugira urwego rugezweho ,rushobora guhangana ku isoko kandi ruyobowe n’amasoko. Mu kongera ubushobozi bwo kubika umusaruro no guhuza abahinzi n’amasoko yizewe , turimo kugabanya igihombo no gufungura amahirwe mashya yo kongera agaciro k,umusaruro , kohereza mu mahanga no kuzamura amafranga y’abaturage’’

Ni mu gihe ACES umuyobozi  mukuru uyiyobora Professeor Toby Peters yavuze ko ikibazo gikomeye muri Afrika atari umusaruro gusa ari n’uko umusaruro ugera ku isoko.

Yagize ati :’’

‘’Akenshi twibanda ku musaruro , ariko ikibazo nyamukuru kiri hagati y’umurima mn’isoko.Uyu mushinga  ugamije kubaka uburyo bubihuza : Ubukonje ,ubwikorezi, ubuziranenge ubumenyi ndetse n’amasoko’.

Abayobozi bavuga ko n’iyo izi nyubako zakora ku kigero gito, zishobora gukora neza ku bushobozi bwazo bwose, bigaragaza ko ari umushinga ushobora kunguka kandi ukaguka mu gihe kiri imbere.

Ubushakashatsi bwa tekinike bugaragaza ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rufite amahirwe akomeye mu ishoramari ry’ububiko bukonjesha.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rufite ubuso bwa hegitari 495,155 bwahingwamo imbuto ndetse n’imboga mu duce 13,379.

Izi nyubako 10 zizubakwa cg zivugururwe mu turere twa Rurindo ,Rwamagana,Gatsibo, Ngoma ,Nyanza na Karongi ,zikazaba zizafasha ingo z’abahinzi barenga 400,000 mu bice by’ingenzi by’ubuhinzi mu Rwanda. Buri nyubako izaba ifite ubuso bwa metero kare 120 , ubushobozi bwo kubika umusaruro mu bukonje , ubushyuhe bugenzurwa neza bubarirwa hagati ya dogere serisiyusi 12-15 bwo gutunganya kugeza kuri 4%C bwo kubika amashanyarazi akomoka ku  mirasire y’izuba ndetse  zikazaba zinafite ibikoresho byo kwakira no gutunganya umusaruro nyuma yo gusarurwa.

Izi nyubako 10 zikazafasha mu buryo butaziguye ahahingwa 4,811 bingana na 36% by’amahirwe yose. Ikindi cyagaragaye n’uko  bizafasha mu kubika umusaruro ungana na miriyoni zirenga 2,3 buri mwaka. Kandi zikazakora hubahirizwa amategeko mpuzamahanga y’ubuziranenge bw’ibiribwa harimo : Rwanda Gap ,HACCP ndetse n’intego yo kugera kuri Global G.A.P , ibi bikazaba bizafasha umusaruro w’u Rwanda  kwemerwa ku masoko mpuzamahanga.

Today Aces signed the MOU with MINAGRI

Alice Ingabire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *