June 10, 2026

Paris: Eugene Rwamucyo wakatiwe imyaka 27 yatangiye kuburana ubujurire

0
Eugene Rwamucyo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugene Rwamucyo, ni  nyuma y’uko atishimiye imikirize y’urubanza rwe rwa mbere aho yari yahamijwe ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu agakatirwa imyaka 27.

Uyu munyarwanda wavutse tariki ya 6 Kamena 1959 akavukira i Munanira (ahahoze ari muri komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri) akaba yaranabaye Umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuzima rusange, mu mpera za 2024 yakatiwe igifungo cy’imyaka 27  nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Radiyo RFI ivuga ko Eugene Rwamucyo yahinduye abamwunganira mu mategeko, akaba anahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umwere n’ubwo mu rubanza rwa mbere hari ibimeneyetso byagaragaye bikifashishwa ari nabyo byamuviriyemo guhamwa n’icyaha.

Dr Eugene Rwamucyo ashinjwa kugira uruhare mu gushyingura mu byobo rusange imibiri y’abasivile b’abatutsi biciwe i Butare mu 1994, akanashinjwa nanone ko yategetse kwica bagahorahoza abatutsi bari batarashiramo umwuka bakomeretse ndetse abandi bakanabashyingura bakiri bazima.

Urukiko Gacaca rw’I Ngoma mu Karere ka Huye muri Nzeri muri 2009 rwamuhanishije gufungwa burundu nyuma yo kumuburanisha adahari, rumuhamya gushinga imitwe y’abicanyi, gushishikariza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwica no gushimuta abagore n’abakobwa b’abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu.

Tariki ya 17 Ukwakira 2009  Dr Eugene yaje guhagarikwa ku kazi k’ubuganga yakoreraga muri centre Hospitalier Sambre Avesnois de Maubeuge maze aza gufatwa nyuma y’inyandiko ya Interpol imushinja kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu  1994. Yaje gufatirwa  I Sannois aho yari yagiye gushyingura Jean Bosco Barayagwiza tariki ya 29 Gicurasi 2010. Yaje kurekurwa  nyuma y’iminsi 113 nyuma y’uko abacamaza b’urukiko rw’ubujurire rwa Vessailleles banze icyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda maze bategeka ko ahita arekurwa.

Nyuma muri 2020 abacamanza b’abafaransa baje gukora iperereza ndetse n’urugereko rw’iperereza , maze muri 2022 bategeka ko Dr Eugene Rwamucyo yoherezwa kuburanshirizwa mu rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises) I Paris agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Tariki ya 30 Ukwakira 2024 nibwo urukiko rwa Rubanda  rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 27 ahamwe n’ibyaha  birimo ; ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaka mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Kuri uyu wa kabiri  habaye igikorwa cyo gutora inteko y’inyangamugayo izaburanisha  no gutangira iburanisha. Uru rubanza rw’ubujurire rurimo abaregera indishyi 530, biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku 17 Nyakanga 2026.

Alice INGABIRE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *