September 20, 2026

Abanyeshuri 7,188 bemerewe kongera gukora ibizamini nyuma yo kugaragaraho gukopera

0
Screenshot 2026-08-31 082859

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafashe umwanzuro wo guha abanyeshuri 7,188 amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko bagize uruhare mu gukopera cyangwa gukopeza mu bizamini by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Iperereza ryakozwe ryasanze ibyo bikorwa byarabereye mu byumba by’amashuri bigera kuri 254 hirya no hino mu gihugu, ndetse rigaragaza ko bamwe mu bantu bakuru bari bashinzwe gukoresha no kugenzura ibizamini na bo babigizemo uruhare.

Iki cyemezo cyatangajwe na MINEDUC mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, risobanura ibyavuye mu iperereza ku gukopera no gukopeza byagaragaye mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko nyuma y’uko iperereza ryemeje ko ibyo bikorwa byabayeho, Minisiteri yagombaga gufata umwanzuro ushingiye ku byagaragajwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo by’u Rwanda (RBA), Minisitiri Nsengimana yavuze ko hari amahitamo abiri MINEDUC yari ifite.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana mu kiganiro yagiranye na RBA

Yasobanuye ko imwe muri yo yari ugushyira mu bikorwa amabwiriza asanzwe, aho abanyeshuri bagaragayeho gukopera cyangwa gukopeza ibizamini byabo byateshwa agaciro, bagahabwa zeru.

Ati: “Twashoboraga gukurikiza amabwiriza ariho kugira ngo ibizamini bakoze biteshwe agaciro babone zero. Ibi bigatuma abanyeshuri benshi basibira.”

Gusa, Minisitiri yavuze ko iperereza ryagaragaje ko ikibazo kitari ku banyeshuri gusa, kuko hari n’abantu bakuru bari bafite uruhare mu mikorere no kugenzura ibizamini bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati: “Iperereza ryerekanye y’uko hari abantu bakuru babigizemo uruhare, cyane cyane abantu bari bashinzwe ibizamini. Ubwo rero tugasanga ayo mahitamo yo guhana abana kugira ngo ibizamini byose bakoze babibonemo zero basibire byaba bikabije.”

Ni yo mpamvu MINEDUC yahisemo guha abo banyeshuri amahirwe yo kongera gukora ibizamini, aho kubaha zeru no kubasubiza mu mwaka w’amashuri.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera inyungu z’abanyeshuri, bakabona umwanya wo kongera gukora ibizamini no kubona amanota ashingiye ku byo bazaba bakoze.

Ati: “Ubwo tugashaka kurengera inyungu y’abana. Ni na yo mpamvu twabahaye amahirwe kugira ngo basubiremo ibizamini bashobore kubikora, noneho babikore neza.”

Yongeye gusobanura ko aya mahirwe atari igihano cyangwa uburyo busanzwe butangwa ku banyeshuri baba bakopeye, kuko amabwiriza agenga ibizamini bya Leta ateganya ko uhamijwe gukopera cyangwa gukopeza ahabwa zeru ku kizamini yakoreyemo iryo kosa.

Ati: “Ni amahirwe ubundi tudasanzwe duha abandi, kuko amabwiriza arasobanutse cyane, yerekana ko iyo wakopeye cyangwa se ugakopeza ikizamini ukibonamo ubusa.”

Minisitiri yavuze ko kuba iperereza ryaragaragaje uruhare rw’abantu bakuru, by’umwihariko abari bafite inshingano zo gukoresha no kugenzura ibizamini, ari byo byagize uruhare rukomeye mu gufata umwanzuro wo guha abanyeshuri ayo mahirwe.

Ati: “Ariko kubera urwo ruhare rw’abantu bakuru cyane cyane ni yo mpamvu twafashe icyemezo kugira ngo turengere abo bana babone ayo mahirwe yo kongera gukora ibindi bizamini.”

Ibizamini bishya bizatangira ku wa 2 Nzeri

Abo banyeshuri bazongera gukora ibizamini hagati ya tariki ya 2 na 4 Nzeri 2026.

MINEDUC yatangaje ko NESA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, kizatangaza ku wa 31 Kanama 2026 ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizaberamo ndetse n’andi mabwiriza azagenga uko bizakorwa.

Minisiteri yavuze ko izakorana n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo ibi bizamini bisubirwemo bikorwe mu buryo bukwiye kandi bwitondewe.

N’ubwo abo banyeshuri bahawe andi mahirwe yo gukora ibizamini, MINEDUC yongeye gushimangira ko ubuziranenge bw’ibizamini bya Leta ari ingenzi kandi ko budashobora kugibwaho impaka.

Minisiteri yavuze ko hazakomeza gukazwa ingamba zo gukumira gukopera no gukopeza, ndetse hakanozwa uburyo ibizamini bya Leta bikorwamo kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kubaho.

Ku bantu bakuru bagaragajwe n’iperereza ko bagize uruhare mu gukopera cyangwa gukopeza, MINEDUC yatangaje ko bazakurikiranwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga ibizamini bya Leta

Alice Ingabire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *