September 20, 2026

Nyabihu: Abantu babiri bakatiwe imyaka 25 nyuma y’urupfu rw’abantu 11 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge

0
epfiyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw buri umwe mu bantu babiri baregwaga uruhare mu gutanga no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, ikibazo cyavugiwemo ko cyahitanye abantu 11 abandi bagahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu ruhame mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, aho abaturage bari baturutse mu bice bitandukanye baje gukurikirana imyanzuro y’urukiko kuri iyi dosiye yari imaze igihe ikurikiranwa.

Urubanza rwaregwagamo abantu umunani, barimo abagabo batanu n’abagore batatu. Umwe muri bo yari yaratorotse, ariko akaba agishakishwa.

Urukiko rwagaragaje ko iki kibazo cyaturutse ku nzoga zitujuje ubuziranenge zari zimwe mu byateje urupfu n’uburwayi ku bantu bo mu bice bya Nyabihu na Rubavu.

Ethanol yagaragaye mu nzoga iri ku kigero cya 45%

Mu bimenyetso byagaragajwe imbere y’urukiko harimo ibisubizo by’ibipimo byakozwe na Rwanda Forensic Laboratory.

Ibyo bipimo byagaragaje ko inzoga zari zatanzwe zari zirimo ethanol ingana na 45%, mu gihe urwego rwemewe mu binyobwa rutagomba kurenga 0.5%.

Ubushinjacyaha bwashinjaga abaregwa ibyaha bitandukanye birimo gutunda, gucuruza ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bakanaha abantu ibintu bishobora kubica cyangwa kubashegesha.

Muri dosiye harimo n’abantu basanzwe bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto, bavugwaho kuba barafashwe batwaye Ethanol bayijyanye ku bacuruzi b’inzoga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izo nzoga zari zirimo Ethanol zagiye zigira ingaruka zikomeye ku bantu bazinyoye, aho abantu 11 bivugwa ko bahasize ubuzima, mu gihe undi muntu umwe yahumye.

Abaregwa bavuze ko batazi ibyo batwaraga

Mu kwiregura kwabo, bamwe mu baregwa bemeye ko batwaye Ethanol bakayigeza ku bacuruza izo nzoga.

Icyakora, bavuze ko batari bazi ko ibyo batwaraga ari ibintu bibujijwe cyangwa bishobora guteza abantu ibyago, kuko ngo babaga batazi neza ibikubiye mu byo bari bahawe gutwara.

Undi mu baregwa yemeye ko yacuruje izo nzoga zitujuje ubuziranenge, ariko avuga ko atari azi ko zishobora guteza urupfu.

Imyaka 25 ku bantu babiri

Mu myanzuro y’urubanza, Urukiko rwahamije abantu babiri ibyaha birimo kuroga, guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima ndetse no gukora no gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje.

Buri umwe muri bo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Undi muntu umwe yakatiwe imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byoroheje.

Abandi babiri bo bakatiwe buri umwe imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Naho abandi batatu ikinyamakuru ijambo.net cyavuze ko bakatiwe buri umwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, abaregwa uko ari umunani bahawe ibihano bitandukanye hashingiwe ku byaha buri wese yashinjwaga kandi urukiko rukamuhamya.

Urubanza rwabereye mu ruhame

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa 10 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kinamba, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hagati ya saa 14:50 na 15:00.

Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu yari ishingiye ku iburanisha ryabaye ku wa 25 Kanama 2026, aho abaregwa baburanishwaga ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga zitemewe zari zarateje ibibazo bikomeye mu bice bimwe bya Nyabihu na Rubavu.

Abaturage bari bitabiriye urubanza bavuze ko kuba rwarabereye mu ruhame ari ingenzi kuko bituma n’abandi babona ingaruka zishobora guterwa no gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Umwe mu baturage yagize ati: “Abantu bacuruza ibiyobyabwenge babireka kuko biri kutwangiriza, bikanangiriza na bagenzi bacu kuko muri iyi minsi duhombye abantu benshi bishwe na byo.”

Undi na we yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ibi bicuruzwa kuko bishobora guteza urupfu.

Ati: “Abaturage bose bagakwiye kureka ibi bintu by’ibiyobyabwenge biri gutuma abantu bari gupfa ndetse bakamenya ko ari uburozi bubi.”

Uru rubanza rwabaye mu gihe ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje guteza impungenge, cyane cyane kubera ingaruka zikomeye zishobora guterwa no kunywa ibinyobwa bitagenzuwe.

amahumbezinews.com


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *