May 7, 2026

Sobanukirwa uko ingengo y’imari y’igihugu itegurwa

0
Iyii foto yakozwe n’ubwenge buhangano (AI) - 1

Iyii foto yakozwe n’ubwenge buhangano (AI) - 1


Mu Rwanda, buri mwaka Leta itangaza ingengo y’imari y’igihugu, ariko bamwe mu baturage bavuga ko batabisobanukiwe.

Nyamara, iyo ngengo y’imari ni yo igena niba umuhanda uzubakwa, niba ibitaro bizongererwa ubushobozi, n’uko serivisi z’ibanze zigerwaho.

Umwe mu baturage utuye mu murenge wa Nduba akagari ka Butare umudugudu wa Nyarubuye  akaba akora akazi k’ubufundi yitwa Janvier abajijwe n’icyo azi ku ngengo y’imari y’igiguhu n’uruhare agira mu bibakorerwa yagize ati :’’Ibyo se ubwira n’ibiki kandi ? Ibyo n’ibyabayobozi sinabimenya  ntibinandeba , ni nk’ibya ba Minisitiri niko mbitekereza’’.

Ni mu gihe uwitwa Ishimwe Jerturide utuye mu kagari ka Gasanze umudugudu wa Nyakabungo  yavuze ko atazi iby’ingengo y’imari . Yagize ati :’’Twebwe tuzi ko abayobozi bacu badutegurira ibidufitiye umumaro kandi tubona tubaho neza ,cyane ko ari twe twabitoreye .’’

Uko Ingengo y’imari itegurwa.

Itegurwa ry’ingengo y’imari ritangirira mu nzego zitandukanye za Leta, zirimo minisiteri, intara n’uturere. Buri rwego rutegura gahunda z’ibikorwa rukeneye gukora mu mwaka utaha, rugashyiraho n’amafaranga bizasaba.

Ibi bikorwa bihuzwa n’intego z’igihugu zirimo NST2 (National Strategy for Transformation) ndetse n’Icyerekezo 2050, hagamijwe ko amafaranga azakoreshwa ajyana n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ni yo ihuza ibi byose, igategura umushinga wa nyuma w’ingengo y’imari.

Umushinga w’ingengo y’imari ushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, aho usuzumwa, ugahindurwa aho bikenewe, mbere yo kwemezwa.

Abadepite bagira uruhare mu kugenzura niba amafaranga ateganyijwe azakoreshwa mu nyungu rusange z’abaturage, kandi bagatanga ibitekerezo ku byanozwa.

Iyo ingengo y’imari imaze kwemezwa, inzego za Leta zitangira gushyira mu bikorwa ibyateganyijwe.

 Amafaranga ajya mu bikorwa bitandukanye harimo: ubuvuzi, uburezi, ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byose bikaba bigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere igihugu muri rusange.

Menya uko ingengo y’imari igera ku muturage

N’ubwo ingengo y’imari itangwa ku rwego rw’igihugu, ingaruka zayo zigaragara ku muturage mu buryo butandukanye harimo: guhabwa serevisi nziza z’ubuvuzi, uburezi budaheza ndetse bakegerezwa ibikorwa remezo  birimo (imihanda, amazi n’amashanyarazi).

Kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari ni ingenzi kugira ngo hatabaho kunyereza cyangwa gusesagura umutungo wa Leta.

Inzego zitandukanye zifite inshingano zo kugenzura zirimo:

Ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta , igenzura uko amafaranga yakoreshejwe buri mwaka, hakaza Inteko Ishinga Amategeko, isuzuma raporo z’imikoreshereze y’imari ya Leta n’izindi nzego z’ubugenzuzi.

Raporo z’igenzura zigaragaza aho amafaranga yakoreshejwe neza n’ahabaye ibibazo, bigafasha gufata ingamba zo kubikosora.

Uruhare rw’umuturage mu itegurwa ry’Ingengo y’imari.

N’ubwo benshi batekereza ko ingengo y’imari itegurwa n’abayobozi gusa, umuturage na we afite uruhare ,aho batanga ibitekerezo ku bikorwa bikwiye gukorwa cyangwa gushyirwamo imbaraga ,gukurikirana uko ibikorwa bimugeraho,no kubaza cyangwa gusaba ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Aho ingengo y’imari ya Leta ituruka

Ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda ituruka ahantu hatandukanye haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo nk’uko bitangazwa na  Minisiteri y’imari n’igenamigambi.(MINECOFIN)

Hari ituruka ku misoro n’amahoro , hari inkunga z’amahanga (mu bihugu by’inshuti), mu nguzanyo ,hakaba n’andi mafaranga aturuka kuri serivise zitandukanye zihabwa abaturage akinjizwa n’inzego za Leta.

Mumyaka itanu ishize ,ingengo y’imari  y’ u Rwanda yagiye ihinduka mu buryo bugaragara kuko yavuye kuri miriyari 3,245fr muri 2020/2021 igera kuri miriyari 7,032 fr muru 2025/2026. Iyi mibare ikaba igaragaza ko ikiri kuzamuka mu bukungu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *