April 17, 2026

Kigali :Ku ishuri rya ESSA Nyarugunga hatangirijwe ibizamini ngiro bya Leta ku mugaragaro

0
education

Kuri uyu wa mbere ku kigo cya ESSA Rugunga ,hatangirjwe ku mu garagaro ibizamini  ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye  2024-2025.

Minisitiri w’uburezi NIRERE Claudette watangije ibi bizamini , yavuze ko gukora ibi bizamini ari intambwe ikomeye kuko ariho bapimira ubumenyi abanyeshuri batandukanye bagiye bafite, bikanagaragaza neza uko umunyeshuri yize n’ibyo yize , ariko hakaba ari naho hamenyekanira neza niba amasomo yateganyirijwe abanyeshuri  bayahabwa neza koko.

Yagize ati :’’Ibizamini ngiro (Pratique)ku munyeshuri ku giti cye ni ikimenyetso kimugaragariza ko ibyo yize abizi kandi azi no kubishyira mu ngiro (akabikora).

Aha niho yatanze ingero agira ati : “Ese ko bakwigisha kuba umuforomo , kuko uzabikora ubishobore? Ese ko bakubwira uko bakora isabune uzabikura mu magambo ubishyire mu bikorwa?’’

Yakomeje avuga ko ari igikorwa cyiza, ndetse n’abarezi bagomba kugiramo uruhare rukomeye cyane  kuko nabo ubwabo ariho barebera ko ibyo bigishije  babyigishije uko bigomba.

Minisitiri IRERE Claudette kandi yaboneyeho no gusaba ababyeyi ko bagomba gufasha abana babo  hirindwa icyabahungabanya mu gihe cyo gukora ibi bizami ,  bakanafashwa kugera aho bakorera ibizami hakiri kare badahungabanye mu rwego rwo kuzagaragaza umusaruro uzabivamo ,cyane ko ngo hari ibyegeranyo bibagaragariza ko abana bamwe na bamwe batanagombera gukora akazi bararangije amashuri ahubwo batangira gukora bataranayasoza.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bateguwe neza, kandi bizeye ko bazanabitsinda.

DUSENGIMANA Adelique ati :’’Twizeye intsinzi cyane, tuba twarize imyaka myinshi kandi tukigishwa neza , ubu rero iki ni igihe cyacu cyo gushyira mu bikorwa ibyo twize tukagaragaza ko tubizi , cyaneko twabyize tubihisemo twumva tubikunze.

Oscar ari ku mwuga we yishimira cyane.

NDAYISHIMIYE MUGISHA Oscar  yiga mu ishami ry’ubudozi( Fashion design) nawe avuga ko biteguye neza nta bwoba ,kuko bahawe imikoro ngiro ihagije,akaba  anashishikariza bagenzi kwiga amashuri y’imyuga kuko urangiza ufite akazi , ntuhangayikishe ababyeyi.

Yagize ati: “Aho twagiye dukorera igerageza (stage) batubwiye  ko nituba tukirangiza amashuri tuzaza bakaduha akazi kuko babonye ko tubishoboye’’.

Imibare ya Minisiteri y’uburezi , igaragaza ko abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibi bizami  2024-2025 ,ugera kuri 471009, naho abatangiye ibizami bakaba ari 63.090 . Ibizamini ngiro byatangijwe  mu mashuri ya TTC,TSS,ACC, ubuforomo ,ndetse n’abaiga amasiyanse byatangiye tariki ya 19 Gicurasi , bizarangira tariki ya 6 Kamena.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *