April 16, 2026

Amakimbirane mu miryango atera abana gutsindwa kandi atari abaswa

0
image_750x_641d483d83367

Muri ibi bihe mu  Rwanda, imwe mu miryango  irarangwamo amakimbirane , ahanini ashingira ku kutumvikana hagati y’ababyeyi , intonganya , kudahaha , ubusinzi ,  imitungo  ndetse no kutita ku bana. Ibi bituma abana bahutazwa , bakoreshwa imirimo y’ingufu  , bagahorana ubwoba , bamwe bagata amashuri ndetse n’abiga bikabaviramo gutsindwa kandi atari abaswa.

Umwana w’umuhungu wahawe izina rya Claude wo mu karere ka Gasabo Umurenge wa Nduba ,akagari ka Butare , yiga ku ishuri rya Gasanze , maze atangaza ko yatangiye kwiga ari umuhanga , ariko aho amakimbirane aziye mu muryango wabo akaba yaratumye asubira inyuma mu manota. Ati ’’Natangiye kwiga ndi umuhanga ,papa na mama bacyumvikana , aho papa atangiye kujya asindira atangira kujya arwana na mama akanamucyurira ko atazamurerera umwana atabyaye kuko mama afite umwana tutavukana kuri papa , maze papa atangira no kwanga guhaha no kutatugurira ibikoresho  by’ishuri n’ubu sindasubirayo ntibarabingurira .’’

Yavuze ko kutitabwaho no guhora abona ababyeyi barwana byamuhungabanyije mu myigire maze atangira kujya atsindwa kuko adatuje, akifuza ko papa we yagaruka mu rugo dore ko avuga ko ubu yanabataye , byamugarurira ibyishima\o akongera agatsinda nk’uko yatsindaga mbere .

Uwiswe Emelyne ubarizwa mu karere ka Bugesera wiga ku kigo cya G.S.Nyamata , avuga ko ahorana ubwoba nta mutuzo aba afite kuberako ahora ahutazwa n’ababyeyi be bamubwira nabi kubera kutumvikana bigatuma adashobora kwita ku masomo ye , gusiba ishuri  yanajyayo ntakurikire. Emelyne ati ’’Ubu niga mu biruhuko kubera ko natsinzwe , si ukuvuga ko nta bwenge ngira ahubwo naratsinzwe kuko mu ishuri bigisha ndi kure cyane. Simba ntuje mba ntekereza ibibazo by’amakimbirane bihora mu rugo sinkurikire bikamviramo gutsindwa.”

Mu mwaka wa 2023 Rwanda Education Board (REB) yakoze ubushashatsi hagamijwe gusobanukirwa impamvu abana batsindwa , uburyo amashuri n’inzego z’uburezi zafasha abana bafite ihungabana ndetse no kugirango hamenywe ingaruka  z’imibereho yo mu miryango ku  myigire n’imitekerereze y’abana.

REB igaragaza ko ; Abana bafite ibibazo byo mu miryango  bafite ibyago byo gusubira inyuma inshuro eshatu ugereranyije n’abaturuka mu  iryango itekanye .Naho abarenga 40% bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye  bafite ihungabana riva mu miryango rituma batabasha kwita ku masomo yabo cyangwa bagasiba ishuri. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko  ihungabana rituma abana bamwe  bishora mu mirimo y’ingufu  no mu bindi bikorwa bihabanye n’amategeko .

Amakimbirane yangiza ubuzima bwo mu mutwe bwo mu bana

Hawa USABIMANA impuguke mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu , avuga ko umwana ashobora gutsindwa atari umuswa. Ati “Niba umwana yaraye abona papa na mama be barwana, aho kugirango umwana ashyire ubwenge n’umutima ku masomo , bimusubiza gutekereza ku byaraye bibaye , akaguma abona iyo shusho ibyigwa ntibijye mu mutwe , ibi bikamugiraho ingaruka zikomeye ku myigire ye , ku bushobozi bwo kwibuka  no ku mibanire ye n’abandi .”

Yasobanuye ko ubwenge bwo kwiga bwunganirwa n’ubwo mu rugo bukanunganirwa n’ubwo ku ishuri , kuko ubwenge bw’umwana bugenda bukura bivuye kubyo abwirwa , agaburirwa, inama ku ishuri bikaza byunganira ibyo yakuye mu rugo .Avuga ko bitameze neza mu rugo, inyunganizi zo ku ishuri ntacyo zamufasha, kuko aho agomba kuzishyira yaba yiga ataha cyangwa acumbikiwe ,yaba yiga mu mashuri abanza cyangwa yisumbuye , haba hamaze kwangirika.’’

Hawa atanga inama ku babyeyi bazi ko bafitanye amakimbirane ko bagomba gutekereza ku bana cyane bakabafasha kwiga , bakabibutsa gukora imikoro , kubaha umwanya  bakirinda amakimbirane nicyo cya mbere kuko baba baha abana uburozi bwinshi kandi ari inzirakarengane , abato bakabajyana mu marerero batabitura inabi kuko nta ruhare baba babigizemo , n’abacitswe bikababaho bajye bamenya aho babikorera atari mu maso y’abana .

Yongeyeho ati “Ababyeyi bareba kure barasohoka, bakajya kubivuganira kure aho abana batumva bakagaruka mu miryango abana batamenye icyabaye , abatabishobora bajye baguma mu byumba  babikorereyo birangirire iyo bagaruke mu bana bakeye ,kugira ngo babarinde ingaruka zababaho nibura ku rugero rwa 98%.

Mwalimu Claudette wigisha I Masoro nawe yungamo agira ati ’’Usibye Imana ihumuriza abantu , nta mahugurwa tujya tugira yo gufasha bene aba bana usibye kwiyegurira Imana ikagushoboza kubona amahoro y’umutima, iyo tubonye ibitugoye natwe hari igihe tuba tutorohewe, tubifata nk’ibidahari tugakomeza akazi kacu.”

Yasobanuye ko abana benshi babura amanota atari uko batiga cyangwa  ari abaswa  ,ko ahubwo  hari abaza ku ishuri baraye barira , abandi bashonje batariye  kubera amakimbirane yo mu miryango, ku bwe ngo akabona kubita  abaswa ari ukubongerera ibikomere hejuru y’ibindi.

Nteziyaremye Augustin umwarimu mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango  kuri G.S Ruhango  nawe avuga ko nta buryo buzwi bwashyizweho bwo kumenya abana bafite ibibazo nk’ibyo, gusa ngo iyo babonye umwana atsindwa , bagerageza gushaka impamvu ibimutera babinyujije mu biganiro byihariye basanga ababyeyi be bahora mu makimbirane bakabatumaho bakaza ku ishuri, bagira amahirwe bakaza, bakababwira ko bagomba kwita ku bana babo ku buryo bukwiye.

Yanongeyeho ko hari n’igihe banga kuza, bakabaza umwana ahandi hantu mu muryango yiyumvamo ngo abe ariho ataha ngo yige atuje , kuko abana bababwira ko ngo hari n’igihe barara hanze ijoro ryose. Yasoje avuga ko imitsindire iba igoranye kuko bahura  n’imbogamizi zikomeye zo gukemura ibyo bibazo, maze atanga ikifuzo cyaba kimwe mu bisubizo ko hashyirwaho ‘’family Club’’ abana bakahaganirira  ubuzima babamo n’uburyo bwo gukemura amakimbirane bagakorana n’inzego z’ibanze maze  hagatangwa raporo ku buyobozi bw’ishuri bakamenya uko bafasha abana.

Hari bamwe mu babyeyi bemera amakosa

Umubyeyi wasabye ko tumwita mama Bebe ubarizwa mu karere ka Rurindo, Umurenge wa Ntarabana akagari ka Kajevuba ,ni umubyeyi w’abana batatu avuga ko muri kariya gace mu ngo nyinshi zaho hagaragaramo amakimbirane ashingiye ku mitungo ,umwe akagura ahantu akahandika ku ihabara (inshoreke ) rye ugasanga bahora barwana batumvikana , kwa kudashyira hamwe, abana bakabigorerwamo bagakoreshwa imirimo y’ingufu kubera guhimana , abana bagatukwa rimwe ni icya se ubundi ni icya nyina , ukanasanga akenshi baburara kubera ayo makimbirane.

Ati ’’ Nkanjye nakundaga kurwana n’umugabo kubera gusinda tukabwirana amagambo mabi , abana batureba uko turwana tunambikana ubusa, uko dutukana , sintekereza ko abana byabagiraho ingaruka , ariko ubu twisubiyeho abana bacu baratuje, barishimye , baratsinda neza.” Asaba ababyeyi kutitekerezaho bonyine ahubwo ko bagomba kwibuka ko babyaye kandi uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa , dore ko batitaweho u Rwanda rwazagira mayibobo n’ejo habo hazaza hakangirika.

Froduard TUYISHIMIRE Umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kwita ku bana mu kigo  cya Leta gishinzwe guteza imbere no guhuza ibikorwa byose mu gihugu  bigamije guteza imbere umwana(NCDA),  avuga ko umwana agomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose , kuko iyo bidakumiriwe bishobora kumutera ingaruka , harimo :Ihungabana  aho umwana ahorana ubwoba ,akaba yanajya mu bikorwa bigayitse nko kwiyahura , kwishora mu byaha , kuva mu rugo akajya mu buzererezi  agata n’ishuri ,gutsindwa no gusubira inyuma mu myigire; Kwishora mu mirimo y’ingufu : Kujya kuba umuyaya , guhingira abantu, kujya gukora mu birombe , Kujya gutoragura ibyuma bakajya kugurisha , kuvomera abantu; Kujya mu mirimo mibi gushakiramo imibereho : aha hazamo nko kwiba, uburaya…

Minisiteri y’Uburezi ifite politiki irimo intego yo kubaka ubushobozi bwa mwalimu n’abakozi b’ishuri ariko nta mfashanyigisho  yihariye igaragazwa ihari y’amahugurwa yahabwa abarimu kugira ngo babe babasha kumenya no gufasha abana bafite ibikomere by’ihungabana ryo mu miryango usibye gahunda rusange zihari zo guhugura abarimu mu bijyanye n’uburezi bw’abana bafite imbogamizi (special needs) no guteza imbere imibereho y’abanyeshyuri.

Ingingo ya 16 y’Amasezerano nyafurika ku burenganzira n’imibereho myiza by’umwana ivuga ko ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano byiyemeje gufata ingamba zihariye mu rwego rw’ubutegetsi n’amategeko, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage kugira ngo umwana ashobore kurindwa ibikorwa ibyo aribyo byose by’iyicarubozo, gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa no guteshwa agaciro, by’umwihariko kumurinda ikimubangamira cyose n’ihohoterwa ku mubiri cyangwa mu mutwe,  kutitabwaho cyangwa gufatwa nabi, harimo no gukorerwa ibya mfura mbi abikorewe n’umubyeyi we cyangwa undi wese umushinzwe./source https://www.cndp.org.rw/. Ibi kandi bishimangirwa n’Itegeko. Nshinga ry Repubulikany’U Rwanda mu ngingo  yaryo ya 19 ivuga ko “umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we.’’

Mu Rwanda kuva mu ishuri kw’abana mu mashuri abanza , kwagabanutse kuva kuri 7.5% kugera kuri 7.1% mu mwaka wa 2021-2022 ni mu gihe ayisumbuye byavuye kuri 9.2% bigera kuri 7.5% mu mwaka wa muri 2021/2022 nk’uko bitangazwa n’imibare ya Ministeri y’uburezi.   

INGABIRE ALICE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *