May 9, 2026

Kubika ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu ngo bishobora guteza kanseri n’izindi ndwara

0
pppppppp

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, haracyari ikibazo cy’imyumvire mike  muri bamwe mu baturage ku ngaruka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, bibikwa mu ngo cyangwa bikajugunywa ahatabugenewe.

Impuguke mu bidukikije ziburira ko ibyo bikoresho bishobora guteza indwara zikomeye zirimo kanseri, indwara z’ubuhumekero ndetse no kwangiza ubutaka n’amazi.

Ibikoresho birimo telefone, mudasobwa, televiziyo, batiri, firigo, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresha amashanyarazi, iyo bishaje cyangwa byangiritse bikomeza kubikwa mu ngo, bishobora gusohora ibinyabutabire bihumanya umwuka n’ubutaka.

Abenshi mu baturage  bavuga ko batajya batekereza ko ibyo bikoresho bishobora guteza ikibazo cy’ubuzima, ahubwo ugasanga babibitse mu ngo zabo.

Dukuzimana Angelique utuye mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo akagari ka Butare  avuga ko mu rugo rwe harimo telefone za kera, mudasobwa yakoresheje akiga ndetse n’ibindi bikoresho atagikoresha nka cagi ,ariko atarajugunya.

Ati: “Usanga mu kabati harimo amatelefone nakoreshaga cyera yapfuye arunzemo. Kuba ibi bikoresho biri aha ntakibikoresha rero mba numva nabigumana kubera ukuntu mtekereza ko byangiriye akamaro , simbifata nk’ikibazo ku buzima . 

Kimwe na mugenzi we  Hakizimana Jean de Dieu nawe yavuze ko abantu benshi bajugunya iyi myanda aho babonye kubera kutamenya ingaruka zayo.

Ati: “Ntabwo tuzi niba hari aho bajugunya ibi  bintu bishaje usibye ku bashinzwe ibishingwe by’abaturage ikindio kandi ntiturabona uburyo bunoze bwo gutandukanya imyanda isanzwe n’iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Hari n’abatabizi na gato. Hakenewe ubukangurambaga bwinshi.”

Impuguke zigaragaza ko iyo myanda iyo ititaweho neza, ibinyabutabire biyirimo bishobora kwinjira mu butaka no mu mazi, bikagira ingaruka ku bihingwa ndetse bikazagira uruhare mu ndwara zitandukanye ku bantu.

Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yavuze ko ibikoresho byinshi bishaje abantu babika mu ngo baba babitsemo uburozi butaboneka n’amaso.

Ati: “Hari igihe mubona telefone cyangwa batiri byabyimbye. Iyo zimenetse, puderi irimo cyangwa ibindi binyabutabire bishobora gusohoka bigatera indwara zirimo kanseri. Na firigo ishaje ishobora gusohora gaze yangiza ubuzima n’ibidukikije.”

Mbera yavuze ko n’ubwo Enviroserve Rwanda ikusanya ikanatunganya iyi myanda kuva mu 2018, abaturage benshi bagifite imyumvire yo kubika ibyo bikoresho aho kubitanga ngo bitunganywe.

Kugeza ubu, uru ruganda rukorera mu cyanya cy’inganda cya Bugesera rumaze gukusanya toni zirenga 8,500 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje. Rumaze kandi gusubiza ubuzima mudasobwa zisaga ibihumbi 40 zongeye gukoreshwa aho uyu muyobozi yatangaje ko bakorana na ibigo by’amashuri bakazibaha zikongera gukoreshwa kandi nta kibazo zifite.

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’iyi myanda, Enviroserve Rwanda ifite amakusanyirizo 27 hirya no hino mu gihugu, harimo no mu turere twose ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kivuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bishobora guteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije igihe bidacunzwe neza.

Beatha Akimpaye ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, yasabye abaturage kujyana ibyo bikoresho aho bikusanyirizwa aho kubibika mu ngo cyangwa kubijugunya mu myanda isanzwe.

Ati: “Ibi bikoresho ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ariko iyo bihindutse imyanda bidacunzwe neza bishobora guteza akaga. Ababifite nibabishyikirize amakusanyirizo yabugenewe kugira ngo bitunganywe mu buryo butangiza ibidukikije cyane ko iyo basanze bishoboka banishyurwa amafranga runaka ku kiro kimwe.”

REMA kandi yibukije ko amategeko y’u Rwanda ateganya uburyo imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga icungwa, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Abaturage basabwa kugira uruhare mu kurengera ibidukikije batandukanya iyi myanda n’isanzwe ndetse bakirinda kubika ibikoresho bishaje mu ngo igihe bitagikoreshwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *