August 23, 2026

Imiteja ibagejeje ku mafaranga yo gusakara no kwishyurira abana amashuri

0
imiteja

Abahinzi bakorera bakorera mu gishanga cya Kibuza, giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bamwe bavuga ko ubuhinzi bw’imiteja bakoze mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga bwabafashije kubona amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye by’imiryango yabo.

Abo bakora uyu murimo w’ubuhinzi bavuga ko amafaranga bakura mu musaruro w’imiteja uborohereza mu myiteguro y’abana babo mu gihe cyo gusubira ku mashuri , babagurira ibikoresho by’ishuri mu gihe hasigaye igihe gito ngo amasomo atangire.

Umwe mu bahinzi baturuka mu murenge wa wa Gacurtabwenge witwa Mukamusoni Marceline, avuga ko kwitabira ubuhinzi bw’imiteja muri iki gihembwe byamufashije kubona amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo no kugurira abana ibikoresho by’ishuri.

Yagize ati :

“Ubu iyi miteja ndi gusarura, ni ubwa gatatu nsaruye, ariko ubwa mbere nasaruyemo amabase 12 nkuramo amafaranga y’u Rwanda 70 000, none ubwa kabiri ho nakuyemo amafaranga 93 500, ku buryo yamfashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugura ibikoresho by’abanyeshuri babiri mfite mu rugo, uyu munsi bwo ayo nkuramo ndayatangamo umusanzu wa koperative mbamo, mbese muri make ubu buhinzi bw’imiteja bwaranfashije cyane.”

Undi nawe witwa Irabaruta Laurence na we wahinze imiteja ,avuga ko amafaranga amaze gukura muri ubu buhinzi yamufashije mu bikorwa byo kubaka urugo, ndetse akamufasha no kwitegura igihembwe gikurikiraho cy’ihinga.Akaba yarabashije kwigurira amabati agasakara inzu ye , mu gihe ayo yakuyemo ku musaruro wa kabiri yatangiye kuyateganyiriza igihembwe gitaha, agura imbuto n’inyongeramusaruro.

Nawe yagize ati :

“Mbabwire rwose ubu buhinzi bw’imiteja umusaruro wa mbere nakuyemo, wampaye amafaranga y’u Rwanda 67 000, hanyuma nguramo amabati ubu inzu yanjye narayisakaye mbikesha ubu buhinzi bw’imiteja, ndetse umusaruro w’imiteja nasaruye bwa kabiri nawukuyemo amafaranga 51 000, ubu natangiye kwitegura igihembwe gitaha cy’ihinga ngura imbuto kandi urabona ko umusaruro utarashiramo.”

Uko akarere kabivugaho

Mu karere ka Kamonyi ,umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi , Mukiza Justin, avuga ko abahinzi bo mu gishanga cya Kibuza bejeje imiteja kandi ko umusaruro wayo uri kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye byo mu miryango yabo.

Yaravuze ati

“Nibyo rwose abahinzi bo mu Kibuza imiteja bejeje iri kubafasha mu ngo zabo, kuko mperutse kubasura nsanga bari gusarura kandi nanjye ubwange nasanze hari imodoka ije gupakira umusaruro wabo iwujyanye i Kigali, kandi ibiganiro twagiranye bambwiraga ko umusaruro w’imiteja babona uri kubafasha kubona amafaranga bakemuza ibibazo.”

Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza basanzwe bahinga ibigori mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’ihinga, naho mu gihembwe cya gatatu, bagahinga imboga zitandukanye, zirimo amashu, imiteja, inyanya n’intoryi, bigatuma babona umusaruro ushobora kubinjiriza amafaranga mu bindi bihe by’umwaka.

Alice Ingabire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *