Akagoroba k’abagabo imbaraga z’impinduka
Uko mu Rwanda iterambere rikomeza kuzamuka , abagabo benshi nabo bafashe iya mbere mu kugira impinduka y’amahoro mu miryango yabo , aho baterana mu kagoroba k’abagabo ka buri cyumweru,imiryango yabo ikaba imaze kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage bababona, bakeka ko baba bagiye mu rugomo cyangwa kwisomera agacupa , nyamara baba bagiye mu biganiro by’umumaro ku mico myiza igomba kubaranga , kuganira ku burere bw’abana babo no guhindura imyumvire mibi ishingiye ku gitsina .
Umwe mu bagabo batuye mu murenge wa Rwimiyaga ho mu Karere ka Nyagatare, afite imyaka 65 yatangije aka kagoroba k’abagabo nyuma yo kubona ko benshi mu bagabo bagikurikira imigenzo ya cyera imaze igihe, ituma umugabo ashobora kudaha amahoro umuryango we.
Yagize ati :Umugabo si uwikubira byose , umugabo n’uha amahoro umuryango we kandi agaha agaciro abagore n’abana’’.

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva yabwiye amahumbezinews.com , ko buri cyumweru aba bagabo babarizwa mu mudugudu wa Gatebe ya mbere , bahura bakaganira ku mico myiza igomba kubaranga, ku burere bw’abana babo ndetse n’uburyo bwo gufasha abagore babo mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Iyo bageze mu ngo zabo baganira n’abagore babo n’abana babo kubyo baganiriyeho mu kagoroba kabo , hanyuma ibisubizo bakabisangizanya ku kindi cyumweru bahuriye muri ka kagoroba (comments ) kugirango bamenye umusaruro uva muri ako kagoroba k’abagabo.
Uko imbare ihagaze
Mu mwaka wa 2024, abagabo 70 bitabiriye aka kagoroba bavuga ko imiryango yabo yiteje imbere kubera ubufatanye . Uyu mwaka wa 2025 bavuga ko bamaze kugera ku 150 bitabira aka kagoroba kandi bizeye ko imibare izagenda yiyongera kubera ko benshi bamaze kubona akamaro k’aka kagaroba k’abagabo.
-90% bavuze ko imiryango yabo yarushjeho kugira amahoro n’ubwuzuzanye nta makimbirane akirangwamo .
Ni mugihe abana bagera kuri 80 % bavuga ko bahorana umutekano iwabo ugereranyije n’ibihe byashize akagoroba katarabaho bigatuma batsinda amasomo yabo neza .
Uko bahangana n’imigenzo mibi
Mu biganiro by’aka kagoroba , aba bagabo baganira ukuntu imigenzo yabo mibi yagiyeho kuva cyera bagakura bayisanga mu miryango yabo nabo bakayibonamo . Batanze urugero rw’ibibazo bahura na byo :
-‘’Umugore niwe ugomba gukora imirimo yose yo mu rugo ‘’
-‘’Nta mugabo ugaragaza amarangamutima ye’’
-‘’Nta mugabo wivuguruza’’
-Umugabo ahora ari umutware mu rugo ‘’
-Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe”….
N’ubwo hakigaragaramo utubazo bahura natwo two kudahita bahinduka cyangwa bibafata iminsi kubera imyumvire ya cyera baba bakifitemo ndetse no kudasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bagenda bahugurana hagati yabo umunsi ku wundi, bakaba batanga ikizere cyo kuzagira ubumenyi buhagije no kuri politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye ko izagerwaho mu gushyirwa mu bikorwa 100%.
Muri ibi biganiro basangizanya ubuhamya bw’impinduka bakoze mu miryango yabo nk’uko Nsengiyumva yatangiye gufasha umugore we mu mirimo yo mu rugo no kwita ku bana maze ibyishimo bigataha mu muryango .

Uwitwa Mbanzabugabo w’imyaka 50 yagize ati :’’Nahoze ngirango kugaragaza amarangamutima yanjye ni intege nkeya ,ariko ubu nziko gufashanya no gushyira hamwe arizo mbaraga nyazo z’umugabo’’
Uko aba bagabo bageze ku ntego
*Abagabo bakora aka kagoroba batangije amarushanwa mu ngo zabo, aho bafata abangavu n’abahungu babo bagakora udushinga duciriritse two kwiteza imbere no kugira neza , maze uwahize abandi bakamuteranyiriza igishoro cyo gutangiza ako gashinga kahize utundi dushinga. Aha batanze urugero ko harimo abana bakoze imishinga irimo korora inkoko n’ingurube ndetse bakanoroza na bagenzi babo.
*67% by’abo bana bavuga ko bigiyemo uburyo bwo gukundana, gukorera hamwe , gufashanya batitaye ku gitsina , ubu bakaba bariteje imbere .
Abakurikirana iyi mishinga yatsinze igahembwa ,igikorwa kiba buri mezi abiri , bikaba bikurura abandi mu guhindura imyumvire mu mikorere y’abagabo mu miryango yabo.
Abagabo bakora aka kagoroba , bavuga ko basobanukiwe gushyigikira abagore no gukora ku buryo amahirwe angana ari inyungu za buri wese.

Ntakirutinka Ladislas umugabo w’imyaka 55 agira ati :
‘’Kuva nabaho nitwa njye nta na rimwe nigeze numva ko umugabo n’umugore bashobora gufatanya mu rugo no mu muryango ku buryo bungana . Numvaga ko hari ibyanjye bindeba hari n’ibireba umugore gusa. Ariko aka kagoroba kanyigishije ko twese dufite uruhare mu kubaka umuryango uzira ivangura’’.
Ubuhamya bwa bamwe mu baturage
Umusaza Kalisa ufite imyaka 78 wo muri Gatebe ya 2 yagize ati :’’Nabanje gupinga uku guterana kw’aba bagabo mbona bacyatsa gusa ngatekereza ko ari inganzwa mu ngo zabo . Ariko nyuma y’amezi atatu gusa natangiye kubona impinduka mu miryango yabo biteje imbere. Icyongeyeho mbona abana ,umugore basigaye bahora bishimye kandi hari n’ubwuzuzanye mu miryango’’.
Naho uwitwa Manyobwa yagize ati :’’ Njye mba mbona bishimishije kubona abagabo bicaye hamwe baganira ku cyatuma imiryango yacu itera imbere no kumenya ibyo abagore dukunda bakadushyigikira”.
Yavuze ko bibatera ishema ko bumva bashyigikiwe bakanagira ikizere cyo kubaho ,bakarushaho gushaka icyateza imbere imiryango yabo .
Ingaruka n’ikizere
Ubutabera bushingiye ku gitsina , abagore n’abagabo bahabwa amahirwe angana ntabwo ari uguteza abagore imbere gusa ahubwo ni n’urugendo rwo gufasha abagabo kugaragaza imico myiza ,gufasha abandi no guhindura imyumvire mibi.
Nsengiyumva yarongeye ati: “Aka kagoroba kacu ntikari kagamije kuganira gusa, ahubwo kahinduye imyumvire, kimakaza gushyigikirana,no kubaka umuryango udashingiye ku gitsina ‘’. Akavuga ko bafite ikizere ko abana babo bazubaka imiryango itarimo ivangura na rimwe , aho bazajya bashyira hamwe bakubaka ejo habo hazaza bikazatuma bagira imiryango itekanye kandi iteye imbere.
Akagoroba k’abagabo kagaragaje ko impinduka zishobora guturuka ku muntu umwe wumva akaba yahindura ejo hazaza.Aho bavuga ko baretse imigirire mibi bakubaka ubumuntu n’amahoro mu miryango.Ubu bavuga bubatse ikimenyetso cyiza cy’abagabo (masculine positive) bishobora kuvura imiryango ibikomere by’igihe kirekire bakanakora impinduka mu miryango no mu gihugu.
INGABIRE Alice

