Impamvu umunyeshuri ashobora kutabona ishuri yifuzaga ntanabone aho ajuririye n’ingamba wafata
Bamwe mu babyeyi bafite abana bashaka kujya mu mashuri yisumbuye batewe impungenge no kubona aho abana babo basabye atariho bahawe , bakaba baburirwa no kwitonda mu kujurira kuko aka kajagari kariho kuri ubu, gashobora gutuma boherezwa n’ubundi aho batifuzaga bikababaza kurushaho.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru MUTESI Scovia, Minisitiri w’Uburezi NSENGIMANA Joseph, yagarutse ku mpamvu iki kibazo cyakomeje gusakuza cyane , ko ababyeyi bagomba kumenya ko impamvu ari uko imyanya mu mashuri yisumbuye ari micye ugereranyije n’umubare w’abasabye kwiga ahantu runaka .
Ku ikubitiro yagize ati :’’ Nk’ubu abana benshi basabye kujya kwiga kuri Saint Aloys Rwamagana , kandi abasabye kujya kuhiga bangana na 23,770 , ni mu gihe icyo kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bangana na 162 gusa.
Dore bimwe mu bigo byakunze gusabwa na benshi kandi bafite imyanya micye.
GS Saint Aloys, Rwamagana: abasabye 23,770, imyanya 162 gusa , Ecoles des Sciences de Musanze, ES Kayonza Modern, College Saint André i Nyamirambo, GS Saint Joseph, Lycée de Kigali, G.S.O Butare, n’ahandi henshi.
Uyu muyobozi yahise yerekana imbonerahamwe yerekana uko abana basabye imyanya ingana , n’iyo ibyo bigo bigiye bifite.

Ibi, bigaragaza ko impungenge ku myanya y’abana mu mashuri yisumbuye ziri ku rwego rwo hejuru cyane mu bigo byifuzwa n’abana benshi. Hagasabwa ko ababyeyi babo bagomba gufata ingamba mbere yo kujurira .
Impamvu umwana ashobora kubona ishuri riri munsi y’iryo yifuzaga.
-Umubare w’abasaba ishuri runaka urenze kure imyanya ihari.
-Guhitamo ahandi hashobora kuba ingaruka yo kubura n’aho bari bagushyize ugashyirwa aho utifuzaga kurushaho
-Kutamenya amashuri afite imyanya ihari mbere yo gujurira ishuri runaka.
Ingamba ababyeyi bashobora gufata
*. Kumenya amashuri atandukanye: Mbere yo kujurira, menya amashuri atandukanye afite imyanya ihari kugira ngo umwana wawe ahabwe amahitamo menshi.
*. Gushaka amakuru hakiri kare: Tekereza ku myanya y’abana mu mashuri runaka mbere yo kujurira kugira ngo witegure iryo usaba.
*. Kuganira n’umwana ku byemezo: Umwana amenye ko ashobora koherezwa ahandi kugira ngo atagwa mu gihombo cyo kudahabwa ishuri ryiza.
Ababyeyi barasabwa kwibuka ko iyo bandika basaba ku rubuga bajurira bababwirwa ko ushobora kudahabwa umwanya muri iryo shuri wasabye, kandi ko uzaba utakaje n’aho bari baguhaye, kubera iyo mpamvu ukaba ugomba kwemera ko NESA izohereza umwana wawe ahandi ibonye umwanya mu gihe aho wasabye hamaze kuzura.
Ibindi bigo byasabwe na benshi nyamara imyanya bifite ari mike cyane, birimo Ecoles des Sciences de Musanze, ES Kayonza Modern, College Saint André i Nyamirambo, GS Saint Joseph, Lycée de Kigali, G.S.O Butare na Ecole des Sciences Byimana ,Ecole des Sciences de Gisenyi, FAWE Girls School, ESSA Ruhengeri, College du Christ Roi, ES Bumbogo, Kagarama S.S, G.S Shyogwe, ES Muhazi, College de Gisenyi Inyemeramihigo, GS Remera Rukoma, GS Gahini, Lycée Saint Jerome Janja, GS Rambura(G), ES Ruhango, Nyagatare S.S, G.S Kabare na Kiziguro S.S.

