May 31, 2026

Ireme ry’uburezi ntiryapfuye riri mu rugendo rwo gukira

0
ddg

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru  muri iki cyumweru , Madame  Dr Flora MUTEZIGAJU Umuyobozi mukuru wungirije wa REB avuga ko ireme ry’uburezi ritapfuye nk’uko biri mu matwi ya benshi cyangwa bivugwa na benshi ,ko ahubwo ireme ry’uburezi ari urugendo.

Umwe mu banyamakuru yabajije uyu muyobozi  ati :’ ‘Ko bivugwa cyane ko ireme ry’uburezi ryapfuye , ryicwa nande rizakizwa na nde ? Ibi yabibajije ashingiye ku mpinduka zigenda ziba mu burezi  ndetse no ku magambo avugwa hanze aha,  ndetse no ku mpaka zagiye zivugwa ku mbuga nkoranya mbaga cyane cyane urubuga rwa ‘’X’’ abenshi bari bamenyereye ku izi na rya Twitter.

Madam Dr Flora MUTEZIGAJU kuri iki kibazo yagisubije agira ati :

”Ntabwo ireme ry’uburezi ryapfuye , ahubwo ni urugendo, kandi urugendo rugenda rugaragaramo ibibazo byinshi ariko bigenda bishakirwa ibisubizo .Ireme ry’uburezi rigizwe n’ibintu byinshi cyane , ntabwo ari ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo tukigezeho ahubwo aba ari urugendo rurerure, rugerwaho ari uko ibirugize byagezweho kandi neza.”

Yakomeje asobanura ko ireme ry’uburezi rigizwe n’ibintu bine by’ingenzi bigomba kwitabwaho bikaba bifite umurongo mwiza ngenderwaho , aribyo biha ireme ry’uburezi ryiza ryifuzwa kandi n’ubwo ari urugendo bari gukora ibishoboka byose kugirango rigerweho uko  babyifuza .

Sobanukirwa ibintu bine bigize ireme ry’uburezi ryifuzwa bigomba kuriherekeza  mu rugendo  rikagerwaho.

*umwana : Uyu muyobozi yabisobanuye agira ati :’’Umunyeshuri cyangwa umwana uri kwigishwa ni nde ,  ni muntu ki , avuye hehe , abayeho ate?’’

Aha yasobanuye ko umuntu agizwe n’ibintu byinshi haba ku giti cye uko aba ateye , haba mu muryango aturukamo cyangwa arererwamo  uko babanye cyangwa afatwamo; kuko  ari imitere y’umwana cyangwa umunyeshuri bishobora kugira uruhare mu myigire ye , ndetse n’umuryango arererwamo uko babayeho , niba nta makimbirane arimo , niba nta nzara iri muri uwo muryango niba umwana yitabwaho uko bikwiye mu buzima bwe bwa buri munsi, ku buryo nta hungabana na rimwe yaba afite haba mu muryango aturukamo cyangwa abamo ndetse n’aho yaba yigira ku ishuri n’abamwigisha , mbese ibi byose agasobanura ko ari ingenzi mu gutuma ireme ry’uburezi ryifuzwa ryagerwaho .

*Umwarimu :Mu bisobanuro yatanze hano , yavuze ko uruhare rw’umwarimu narwo ruri mu bizamura ireme ry’uburezi , maze agira ati :’’Ese uyu mwarimu arashoboye , ese yakiriwe ate mu gusaba akazi; ashyigikiwe ate ; ese afite ubushake;  abaho ate mu buzima bwe buri munsi ?

Ashimangira neza ko uyu mwarimu wujuje ibi byose avuze nahura na wa mwana nawe umeze neza nta kabuza ireme ry’uburezi rizagenda neza uko ryifuzwa.

*Integanya nyigisho n’imfashanyigisho : Aha yavuze ku bihabwa umwana n’uburyo abihabwamo.

Yagize ati :’’Umwana ashobora kuba ri mwiza nta kibazo afite na mwarimu  ari mwiza nawe nta kibazo afite  ariko ibyo amwigisha ugasanga bitari ku kigero cye, n’ubundi rya reme ry’uburezi ntiturigereho.

*Aho umwana yigira (environment) : Aha yavuze ko aho umwana yigira ku ishuri nabyo bifite uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi .

Yagize ati :’’Ishuri ni rinini , si icyumba umwana yigiramo. Ishuri bivuga kumenya aho umwana yigira, aho akinira ,ubwiherero yitumamo , abana akina nabo ku ishuri ,abarimu bamwigisha , mbese ibi byose niba bimeze bigahabwa agaciro  neza nta kizatuma ireme ry’uburezi ritamera neza.’’

Bimwe mu bisubizo bihari kugirango ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Uyu muyobozi yavuze ko kugirango ibyo bifuza bigerweho kuva 2016 kugeza ubu , hari ibyakozwe ,ibiri gukorwa kandi bigikomeje .

Harimo nka gahunda yo gukorana n’umuryango ababyeyi bagatanga umusanzu wabo kugirango umwana azajye aza ku ishuri yiteguye kwiga; harimo kwita ku barimu; kubaka amashuri, integanyanyigisho nazo zarahinduwe ziravugururwa  ziva ku nteganyanyigisho zishingiye ku bumenyi hashyirwaho izishingiye ku bushobozi.

Yasoje avuga ko uburezi bwiza buboneye  ari urugendo, bazi aho bava bazi n’aho bageze ndetse n’aho bagamije kugera n’ibigomba gukorwa kandi bizagerwaho uko babyifuzwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *